Home Amakuru Facebook igiye gusiba amafoto ibitse

Facebook igiye gusiba amafoto ibitse

0

Urubuga rwa Facebook rwatangaje ko ruhagaritse ikoranabuhanga ryo ku mbuga z’abarugana hakoreshejwe isura.

Facebook iravuga ko icyo cyemezo cyafashwe kubera impungenge za rubanda zikomeje kwiyongera ariko ikemeza ko izakomeza gukora kuri iryo koranabuhanga mu rwego rwo gukemura ibibazo bivugwa.

Bivuze ko amasura y’abantu barenga miliyari yari ashyinguwe mu bubiko bwa Facebook yose azahanagurwa bitarenze ukwezi kwa 12 nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters).

Icya gatatu cy’abakoresha urubuga rwa Facebook bari baritabiriye iri koranabuhanga.

Gusa iki kigo giheruka guhindura izina mu cyumweru gishize kikiyita Meta, ntabwo gifunze iri koranabuhanga ku buryo bwa burundu. Cyatangaje ko kirebye uko mu bihe biri imbere bizaba byifashe gisanga uburyo bwo kumenya amasura ya ba nyir’ugukoresha imbuga nkoranyambaga ari igikoresho gikomeye cyo gukumira abashaka kwiyoberanya cyangwa kwishora mu bikorwa by’ubujura.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleItegeko ryarezwe ribaye ikibazo mu rubanza rw’umunyamakuru Nsengimana Theoneste
Next articleEthiopia: Abaturage basabwe kwandikisha intwaro bazifashisha kurwanya TPLF

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here