Home Imikino Ferwafa yateye utwatsi ubusabe bwa APR fc ku mukino wayo na Rayon...

Ferwafa yateye utwatsi ubusabe bwa APR fc ku mukino wayo na Rayon sports

0

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa, yanze ikifuzo cya APR fc, cyo kuyisubikira umukino ifitanye na Rayon sports iyibwira ko impamvu itanga isaba gusubikirwa uyu mukino zidafatika.

Ku wa 16 Ukwakira 2021, Apr fc, yari yandikiye Ferwafa, iyisaba kuyisubikira uyu mukino uri mumpeza z’icyumweru gitaha ivuga ko iminsi iri hagati y’uyu mukino n’umukino uzahuza Apr fc na AS Berkane idahagije mu myiteguro.

Mu ibaruwa dufitiye kopi, Ferwafa yayisubije APR FC, ko iyi minsi ihagije bityo ko ikomeza kwitegura iyi mikino yombi.

Umukino wa APR fc na Rayon sport uteganyijwe ku wa 23 Ukwakira 2021 mu gihe umukino uzahuza Apr fc na As Berkane i Kigali uzaba nyuma y’icyumweru ni ukuvuga ku wa 28 Ukwakira 2021.

APR fc uyu wari kuba ari umukino wa kabiri isubikiwe kuko mu mpera z’iki cyumweru nta mukino ifite nyuma yo gusubikirwa umukino wari kuyihuza na Etincelles, kubera impamvu za Sitade umuganda yahagarikiwe kwakira imikino.

Ibyo gusubika umukino wa Rayon Sports na APR fc hashize iminsi bihwihwiswa hakurikije uko imikino y’amakipe asohokera igihugu yakunze gusubikwa kugirango afashwe kwitegura.

Ibi byo gusubikwa iyi mikino byagiye binengwa na benshi, bakavuga ko bidindiza shampiyona bikanatuma amakipe adakomera kuko bisa no kurerwa bajeyi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmuvugizi wa Polisi CP Kabera, yahawe umwunganizi
Next articleAmerika yakuriyeho ibihano Uburundi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here