Home Politike Filippo ukuriye HCR yaherekeje impunzi zari zitahutse zivuye mu Rwanda azigeze i...

Filippo ukuriye HCR yaherekeje impunzi zari zitahutse zivuye mu Rwanda azigeze i Burundi

0

Filippo Grandi ukuriye ishami rya UN rishinzwe impunzi ku isi uyu munsi kuwa kabiri yagiye i Burundi aho yambutse umupaka w’u Rwanda n’u Burundi ari kumwe n’impunzi z’Abarundi zitahutse.

Bwana Grandi amaze iminsi mu ruzinduko muri DR Congo no mu Rwanda, ubu akaba akomereje mu Burundi aho ari kureba ibibazo byugarije impunzi, nk’uko UNHCR ibivuga.

Madamu Elise Villechalane, umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda, yabwiye BBC ko Filippo Grandi uyu munsi yagendanye n’impunzi 159 z’Abarundi zivuye mu nkambi ya Mahama zitahutse.

Mu masaha ya saa sita ku mupaka wa Gasenyi – Nemba, aba Barundi batahutse hamwe n’uwo mushyitsi bakiriwe n’abategetsi b’u Burundi barimo minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano Gervais Ndirakobuca.

Ikigamijwe muri ibi ni ukwirebera ubwe [Grandi] uko ibikorwa byo gucyura izi mpunzi bikorwa, nk’uko umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda abivuga.

Mu ruzinduko rwe, Grandi abonana n’impunzi n’abategetsi mu bihugu ku bibazo by’impunzi. Kuwa mbere yakiriwe na Perezida Paul Kagame. Nyuma yatangaje kuri Twitter ko yishimye kuko bizeye ubutegetsi bw’u Rwanda mu “gukemura ibibazo by’impunzi mu gutahuka ku bushake cyangwa kubaho mu gihugu”.

Villechalane avuga ko kugeza ubu impunzi zirenga 23,000 z’Abarundi zimaze kuva mu Rwanda guhera mu kwezi kwa munani umwaka ushize ubwo ikiciro cya mbere cyatahukaga.

Avuga ko abandi hafi 6,000 nabo biyandikishije muri gahunda yo gutahuka.

Impunzi zitahutse ku itariki 27/04/2021
Impunzi z’Abarundi zirenga 23,000 zimaze gutahuka kuva mu kwezi kwa munani 2020

Impunzi z’Abarundi n’Abanyekongo ziri mu Rwanda zivuga ko zugarijwe n’inzara kubera igabanuka rya 60% ku mafaranga yo kubatunga bahabwa ku kwezi.

Benshi muri izi mpunzi bari biteze kumva igisubizo mu ruzinduko rwa Filippo Grandi mu Rwanda, gusa ishami rya UN/ONU rishinzwe ibiribwa – ribaha iyo mfashanyo, rivuga ko rikiri gushakisha inkunga y’amahanga ngo imfashanyo impunzi zibona izamurwe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDenmark n’u Rwanda biyemeje gushyira hamwe mu gufasha impunzi n’abimukira
Next articleTchad: Babiri biciwe mu myigaragambyo itwikirwamo amabendera y’Ubufaransa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here