Home Ubutabera France: Umunyamakuru Natacha agiye kubimburira abandi kuburana icyaha cyo guhakana Jenoside

France: Umunyamakuru Natacha agiye kubimburira abandi kuburana icyaha cyo guhakana Jenoside

0

Taliki ya mbere n’iya kabiri nibwo umufaransakazi Natacha Polony, umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru cyo mu Bufaransa cyitwa ‘Marianne’ azatangira kuburanishwa n’u rukiko mpanabyaha rw’i Paris ku cyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibyaha Polony azatangira kuburana mu ntangiriro za Werurwe 2022, bishingiye ku magambo yavugiye kuri radio yo mu bufarasa yitwa Radio inter mu mwaka wi 2018 avuga uko abona Jenoside yakorewe abatutsi.

Aganira na Raphael Glucksman, umwanditsi akaba yari n’umukandida mu matora yo mu Burayi icyo gihe, Natacha Polony yavuze ko asanga “nta tandukaniro riri hagati y’abakorewe Jenoside n’abayikoze.”

Polony yagize ati, “Ni ngombwa kureba ku byabaye muri icyo gihe, usanga nta tandukaniro hagati y’abagome n’abantu beza. Ikibabaje ni ukuntu twisanze mu kibazo cy’abantu b’ingegera zihanganye n’izindi ngegera[…] Ni ukuvuga, njyewe ntekereza ko, nta ruhande rw’abantu beza, n’urundi rw’abagome zari muri ayo mateka.

Mu bugenzacyaha, Natacha Polony yahakanye ibyo ashinjwa byo guhakana Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 avuga ko amagambo yatangaje yarebaga abari abayobozi mu Rwanda icyo gihe.

Mu bushinja cyaha “yemeye ko yavuze amagambo ashobora kuba yarateje ikibazo, ariko ahakana igisobanuro cyatanzwe n’uruhande rumurega (partie civile), ashimangira ko ikiganiro yavugiyemo ayo magambo cyatambukaga ku buryo bw’ako kanya (en direct), ko we ibyo yavugaga yaganishaga ku bayobozi, ariko ko “Jenoside yo yabayeho”.

Kuba uru rubanza rugiye gutangira byishimiwe cyane n’umuryango uhuza abanyarwanda baba  mu Gihugu cy’Ubufaransa bavuga ko ibyo baharaniye bitangiye kugerwaho.

“ Twaharaniye igihe kirekire ko amategeko y’Ubufaransa yatangira guhana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’uko ibi byemewe twifuje ko bitaguma mu nyandiko gusa ahubwo ko byashyirwa mu bikorwa none bigeye gutangirira ku muntu udasanzwe Natacha Polony.” bimwe mu bikubiye mu itanagzo ryasohowe n’Abanyarwanda baba mu Bufaransa.

Natacha Pelony, ni umunyamakuru w’icyamamare mu Bufaransa wavutse kuwa 15 Mata 1975, avukira mu mujyi wa Paris ni umwe mu banyamakuru bafite amateka akomeye muri iki gihugu kuko yakoreye ibitangazamakuru bikomeye birimo Canal+, le Figaro, France 2, Europe 1 n’ibindi mbere y’uko ajya gutangira ikinyamakuru cye kitwa Marianne. Usibye kuba umunyamakuru yigeze kubaho n’umunyepolitiki mu ishyaka Mouvement de Soutien n’ubwo atabikomeje.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIntambara y’Uburusiya na Ukraine: Uko bimeze ubu
Next articlePerezida Kagame yahagarariwe na Dr Ngirente mu nama y’Akarere
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here