Urukiko rwo mu Bufaransa rwahamijwe Charles Onana, umwanditsi akaba n’umunyamakuru ukomoka mu gihugu cya Cameroun ariko unafite ubwenegihugu bw’Ubufaransa icyaha cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, aba umuntu wambere uhamirijwe iki cyaha ku butaka bw’Ubufaransa.
Urukiko rwa Paris mu Bufaransa, ruzwi nka XVII Chambre du Tribunal de Paris, ruburanisha ibyaha bijyanye n’itangazamakuru, bikozwe hakoreshejwe inyandiko cyangwa imvugo.
Ibyaha Charles Onana yahamijwe bikubiye mu gitabo yanditse mu 2019 agiha izina rya ‘Rwanda, la vérité sur l’opération Turquoise’. uru rukiko kndi rwanahamije bwana Damien Seriex nawe iki cyaha nk’uwafashije Charles Onana kwandika no gusohora iki gitabo.
Ambasaderi w’ubufaransa mu Rwanda, Antoine Anfre, ni umwe mu batangaje mbere iki cyemezo cy’urukiko abinyujije ku rubaga rwe rwa X avuga ko Onana yahamijwe icyaha.
Ni urubanza Onana yari yararezwemo n’imiryango itandukanye iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera mu Gihugu cy’Ubufaransa.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Nduhungirehe Olivier, yishimiye iki cyemezo cy’urukiko avuga ko bitanze umurongo ku bantu bose barimo abanyamakuru, abanditsi n’abanyepolitiki nabo bakwirakwiza imvugo zihakana zikanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi ku mugabane w’Uburayo ndetse no mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
Kuva mu mwaka wa 2017, itegeko ku bwisanzure bw’itangazamakuru mu Bufaransa rihana guhakana no gupfobya Jenoside iyo ari yo yose yemewe n’iki gihugu. gusa n’ubwo iri tegeko rihari charles Onana abaye uwambere rihannye kuko undi warezwe ibi byaha ni umunyamakuru w’umufaransakazi Natacha Pelony, ariko we akaba yabibayeho umwere.