Ubushinjacyaha bwatangaje ko aribwo bufite dosiye ya Gasana Emmanuel wari umuyobozi w’Intara y’uburasirazuba umaze igihe atawe muri yombi n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Nkusi Faustin avuga ko “Dosiye ye, Ubushinjacyaha bwayishyikirijwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), tariki 30 Ukwakira 2023, ikaba igomba gushyikirizwa urukiko uyu munsi tariki 6 Ugushyingo 2023″.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha yakomeje avuga ko Emmanuel Gasana akurikiranyweho ibyaha bibiri ari byo; gusaba no kwakira indonke hamwe no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.
Emmanuel Gasana yafunzwe nyuma y’aho ahagaritswe mu mirimo yo kuyobora Intara y’Iburasirazuba, amakuru yamenyekanye biciye mu itangazo ryavuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe, ryo ku wa Gatatu tariki 25 Ukwakira 2023.
Emmanuel Gasana yabaye Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba muri Werurwe 2021, mbere yaho akaba yarayoboraga Intara y’Amajyepfo.
Gasana yabaye kandi umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda kuva ku wa 19 Ukwakira 2009 kugeza ku wa 18 Ukwakira 2018.