Home Uncategorized Gen Ibingira agiye kumara ukwezi afunzwe mu gihe Gen we Muhire...

Gen Ibingira agiye kumara ukwezi afunzwe mu gihe Gen we Muhire bamuguye gitumo

0

Gen Ibingira yatawe muri yombi talkiki ya 7 Mata nyuma y’aho bigaragariye ko yagerageje gukoresha umuhango wo gusaba mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Ngoma, iminsi itatu mbere y’uko afatwa.

usibye Gen Ibingira na Gen Muhire arafunzwe nyuma yo gufatirwa muri Hotel mu mujyi wa Kigali ari kunywa inzoga yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Ifungwa ry’aba ba Jenerali ryemejwe n’ Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Col Ronald Rwivanga wagize ati “Ni ukuri ko abo bajenerali bombi batawe muri yombi ku bikorwa bifitanye isano n’imyitwarire mibi.”

Abapolisi bakuru mu ntara y’amajyepfo baretse Gen Ibingira gukora imisango y’ubukwe nabo bahise bafungwa nkuko umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera yabibwiye itangazamakuru.

Abofisiye muri polisi bafunzwe ni CSP Francis Muheto, ukuriye Polisi mu Majyepfo na SSP Gaton Karagire ukuriye Polisi mu Karere ka Huye.

Abasivili bafatanywe na Gen Muhire bo baciwe amanda banipimisha Covid-19 barataha mu gih Jenerali we ari guhanwa n’inzego z’igisirikare.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleTchad: Babiri biciwe mu myigaragambyo itwikirwamo amabendera y’Ubufaransa
Next articleUwafotoye abapolisi bari gupfa yakatiwe n’inkiko
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here