Home Politike Gen Murasira yahagarariye Perezida Kagame muri Congo

Gen Murasira yahagarariye Perezida Kagame muri Congo

0

Mu nama yahuje abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bo mu muryango w’Ubukungu bw’Ibihugu bya Afurika yo hagati ECCAS, u Rwanda rwahagarariwe na Minisitiri w’Ingabo Gen Murasira Albert.

Iyi nama yabereye i Brazzaville mur Congo yashakiraga ibisubizo ibibazo by’umutekano na Politiki igihugu cya Tchad.

Tchad ni kimwe mu bihugu bigize uyu muryango cyugarijwe n’ibibazo birimo imitwe y’inyeshyamba zirwanya leta zikaba zinaherutse guhitana uwari Perezida w’iki Gihugu Idriss Deby.

Nyuma y’urupfu rwa Idriss Deby yahise asimburwa n’umuhungu we n’igihugu gishyirwa mu bihe bidasanzwe by’umutekano. Ibi ntibyakiriwe neza n’inyeshyamba zivuga ko zigiye gukaza ibitero kugeza zihiritse ubutegetsi.

Eccas, yashinzwe mu mwaka w’i 1983, ubu ugizwe n’Ibihugu 11 byo muri Afurika yo hgati.

Perezida wa Congo Denis Sassou Ngueso, akaba na Perezida w’uyu muryango niwe wayoboye inama yo kuri uyu wa gatanu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleOlivier Kwizera umuzamu wa Rayon Sport yatawe muri yombi
Next articlePerezida Kagame yakoze impinduka mu gisirikare
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here