Home Amakuru Gen Nyamvumba yakuwe muri Guverinoma igitaraganya

Gen Nyamvumba yakuwe muri Guverinoma igitaraganya

0

Ku buryo butari bwitezwe, Perezida Paul Kagame yakuye igitaraganya muri guverinoma  Gen Patrick Nyamvumba, wari Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu ku mwanya yari amazeho amezi atanu gusa, kubera amaperereza ari gukorwaho.

Ni kuri uyu wa mbere, ubwo itangazo ryashyirwagaho umukono na Minisitiri w’Intebe Dr Eduard Ngirente, rivuga ko Gen Nyamvumba akuwe ku mirimo ye.

General Nyamvumba yagizwe Minisitiri w’umutekano mu gihugu ku wa 4 Ugushyingo 2019, mu gihe iyo Minisiteri yari imaze igihe yarakuwe mu zigize guverinoma.

Gen Nyamvumba kandi yagiye ahabwa imirimo ikomeye harimo kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Umuyobozi w’ingabo za Loni zibungabunga amahoro mu gace ka Darfur (UNAMID).

Mwiza Adelphine

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNtabwo tugenda nk‘abahumirije- PK
Next articleCOVID19 indwara itagira umuti ariko igakira

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here