Gen Maj (Rtd) Richard Rutatina, afunzwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, akekwaho icyaha cyo guha amabwiriza abakozi be yo gukubita no gukomeretsa.
Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, nirwo rwemeje aya makuru, ruvuga ko uwa kubiswe ari umuntu wari waraye mu rwuri rwa Gen Maj (Rtd) Richard Rutatina, ruri mu Karere ka Kakayonza, uyu wakubiswe yari yaje gusura umwe mu bakozi bakora muri uru rwuri. impamvu yatumye Gen Maj (Rtd) Richard Rutatina atanga amabwiriza yo kumukubita ntiyitangajwe. Gusa ibyaha akurukiranweho byakozwe taliki ya 27 Ugushyingo. kuri uyu wa gatanu nibwo dosiye ye n’aabndi bafunganwe icumi (10) iri bushyikirizwe urwego rw’ubushinjacayaha.
Gen Maj (Rtd) Richard Rutatina, yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru muri 2016, nta makuru yizewe ahamya niba yari mu mutwe w’inkeragutabara cyangwa atarimo. Gusa amategeko avuga ko uwasezerewe mu ngabo hatitawe ku ipeti yari afite iyo akoze icyaha afungirwa akanaburanira mu nzego za gisiviri. Rutatina yamenyekanye cyane mu ngabo ubwo yayoboraga urwego rw’iperereza mu gisirikare ruzwi nka J2.