Home Ubutabera Genoside: Neretse yahamijwe ibyaha naho Kabuga arahakana

Genoside: Neretse yahamijwe ibyaha naho Kabuga arahakana

0

Amakuru amaze kumenyekana nuko inkiko zo mu gihugu cy’Ububiligi zamaze kwemeza burundu ko Neretse Fabien yakoze ibyaha bya Jenoside mu Rwanda, Kabuga Felesiyani nawe yatangiye kuburanishirizwa mu gihugu cy’Ubufaransa, avuga ko nta mututsi yishe, ariko urukiko rukaba rwamaze gutera utwatsi ibyifuzo bye byo kuba yaburana ari hanze.

Kabuga wari umaze imyaka 23 ashakishwa n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda i Arusha,  kubera uruhare akekwaho muri jenoside yabwiye urukiko rwo mu Bufaransa ko ibyaha aregwa ari ibinyoma.

Umunyarwanda Kabuga w’imyaka 84, yongeye kugezwa mu rukiko i Paris ngo aburane ku koherezwa gufungwa n’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha.

Ibitangazamakuru mpuzamahanga bivuga ko mu rukiko Kabuga yabajijwe niba yarumvise ibyo aregwa, avuga ko nta mututsi n’umwe yishe.

Kabuga yakomeje avuga ko, yagurizaga abatutsi amafaranga mu bucuruzi, ko atari kwica abakiliya be.

Kabuga ashinjwa ibyaha birimo gucura umugambi wa jenoside, kuyishyura mu bikorwa, cyane cyane avugwaho kuba yaratumije imipanga yagombaga guhabwa abahutu, bakayikoresha bica abatutsi.

Arusha  bayiteye ubwatsi

Abunganizi ba Kabuga bahanganye n’ingingo z’amategeko, barwanya ko  ubutabera bw’Ubufaransa gushyikiriza Kabuga, urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ruburanisha ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyoko muntu mu Rwanda, nk’uko byasabwe n’ubutabera mpuzamahanga

Me Laurent Bayon uri ku ruhande rw’abunganira Kabuga, yabwiye urukiko ko Kabuga ashaje kandi arwaye, ko bashaka kumwohereza i Arusha batitaye ku buzima bwe.

Me Bayon yavuze ko umukiriya we atinya ko mu rukiko rwa UN yaburanishwa urubanza rwa politiki, ko ubucamanza bw’Ubufaransa bufite ubushobozi bwo kumuburanisha.

Uruhande rumwunganira rwasabye ko atohererezwa uru rukiko rwamushakishaga, ko ahubwo yarekurwa akanakorerwa ibizamini by’amagara n’ubuzima bwo mu mutwe.

Kabuga yagaragaje ikibazo cyo kutamenya ururimi

Uruhande rumwunganira rwavuze ko Kabuga aho afungiye nta muntu bahuza mu rurimi kandi akeneye kwitabwaho byihariye.

Bari basabye ko yarekurwa agakurikiranwa adafunzwe ndetse agatanga ingwate, aho yaba abana n’umwe mu bana be, batanga urugero ko yakwambika icyuma cyo gukurikirana umuntu ku ikoranabuhanga (electronic ankle tag). Ibi ari nabyo urukiko rwateye utwatsi, rushingiye ku kuba yaramaze imyaka myinshi yihisha ubutabera.

M.Louise U na Absalom Ndatimana

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbandi bayobozi bubikiwe imbehe
Next articleCovid19: Impinja zabuze ababyeyi bazo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here