Home Uncategorized Gereza: Ubucuruzi bukoresheje telefoni burakataje

Gereza: Ubucuruzi bukoresheje telefoni burakataje

0

Abacungagereza nabo bafitemo inyungu

Mu magereza yo mu Rwanda hari ubucuruzi butemewe bukoresheje telefoni. Bufitiye inyungu abacungagereza, abayobozi babo n’abashinzwe umutekano imbere muri Gereza.

Mu magereza yo mu Rwanda abagororwa bakoresha telefoni (foto RCS)

Amakuru dufite avuga ko abaturage bakorana n’abacungagereza binyuze mu mfungwa zishinzwe umutekano wa zigenzi zabo, hanyuma telefoni zikinjizwa imbere muri gereza kandi akaba ari nayo ntangiriro y’ubucuruzi.

Bigirimana Leopord (Amazina si ay’ukuri) wahoze afungiye muri Gereza ya Nyarugenge, avuga ko Abagororwa bihitiramo kuvugira kuri bene izo telefoni zitazwi n’ubuyobozi bwa Gereza n’ubwo ari bwo buhenze. Akomeza asobanura ko kohereza amafaranga ibihumbi cumi (10.000rw) bishyura bitatu na magana atanu(3.500frw) bya serivise. Nyamara iyo umugororwa asurishijwe amafaranga mu buryo bwemewe, nta kiguzi asabwa.

Ku mpamvu zibitera kandi twavuganye n’umugororwa Kaberuka, agira ati: “Ubwo buryo babuhitamo kuko babasha guhabwa amafaranga mu ntoki, mu gihe ayanyuze mu nzira zemewe avunjwamo ibicuruzwa bitandukanye bigurishwa na Gereza.” Kubona amafaranga mu ntoki, bituma babasha guhamagara hanze no kwikemurira utubazo nko kugura ibyo kurya ku bagemurirwa ariko ubuyobozi bwa Gereza butabizi.

Ubucuruzi bukorwa n’Abacungagereza mu matelefoni

Aya makuru twahawe n’abantu bafite imwe mu miryango yabo ifunze, avuga ko bamwe mu bacungagereza bakora ubucuruzi bukaze kandi bwunguka. Ubwo bucuruzi bukorerwa ku matelefone yabo boherereza abagororwa amafaranga binyuze kuri serivisi za Mobile money cyangwa Tigo cash. Inyungu nini ngo ihabwa umucungagereza wabafashije nawe akagira icyo arebera Afande mukuru (ngo niko babita).

Aya makuru kandi avuga ko muri Gereza hagaragaramo ibikorwa bya ruswa. Ngo bamwe mu bayobozi bakuru bakorana n’abacungagereza bato, kugira ngo batoneshe abagororwa ndetse banaborohereze ubuzima. Abo nabo bagatanga amafaranga kugira ngo basunike iminsi.

Ubucakara, ubujura n’ubutinganyi

Abenshi mu bagororwa barakennye cyane ariko ngo abafite amafaranga bakoresha abatayafite bakanabahemba. Ngo bashobora kubasaba kuryamana bahuje ibitsina kugira ngo babahe amafaranga yo gutelefona no kugura udukoresho twibanze, cyangwa se hari n’abashaka uburyo biba ayo mafaranga cyangwa bakanakora ibikorwa by’urugomo bagambiriye kubona amafaranga nk’uko Kaberuka ufunze yabigarutseho.

SSP Sengabo Hillary (foto net)

Aha Umuvuzigi w’Urwego rw’gihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS), SSP Hillary Sengabo, mu kiganiro twagiranye ku wa 28 Kamena 2019 yatubwiye ko muri gereza abantu bemerewe gusurishwa amafaranga. Kuba umuntu yabona amafaranga yo kugura ikarita abona atari igitangaza mu gihe akeneye guhamagara mu buryo bwemewe.

Ngo ikindi kandi abantu badashobora kubona amafaranga yo guhamagara, muri gereza baba babazi n’ibyiciro by’ubudehe baturukamo cyangwa ari impamvu yihutirwa. Iyo bagize ikibazo barabivuga bagafashwa n’ubuyobozi bwa Gereza.

Bakoresha whatsapp, Facebook na Twitter

Mu gihe SSP Sengabo yatubwiye ko bitemewe gukoresha imbuga nkoranyambaga, nyamara abantu batandukanye bafunze bamaze kugaragara bakoresha facebook, twitter ndetse na whatsapp, bituma abantu bemeza ko bamwe mu bagororwa batunze telefone muri gereza nk’uko abahabaye babyemeza .

Amakuru twahawe na none n’abagororwa bafungiwe mu magereza atandukanye kandi twifuje kudatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo, yemeza ko ku bufatanye na bamwe mu bacungagereza izi mbuga nkoranyambaga (social media) zikoreshwa muri gereza, cyakora ngo byo bihenze kurusha guhamagara, ngo ndetse umuntu ashobora no kwandikira mwene wabo uri hanze y’u Rwanda.

Uwaduhaye amakuru avuga ko iyo bakubonye bakumerera nabi, ariko hari igihe uwagufashije kuyinjiza akuburira mbere y’uko batangira gusaka.

Abacungagereza bafatiwe mu bucuruzi muri gereza barabihanirwa

SSP Sengabo we avuga ko abacungagereza batari abere bose aho yagize ati:” ntimujya mutega amatwi radio Rwanda inama y’Abaminisitiri yirukanye abacungagereza? Ni ukubera amakosa nk’ayo cyangwa uburangare nk’ubwo bwose.” Aha ashimangira ko abafashwe mu bikorwa batemerewe gukora muri gereza bahanwa by’intangarugero.

Cyakora tumubajije niba ariyo mpamvu yatumye bashyiraho telefone ku buryo bwemewe kugira ngo izinjizwa muri gereza bwihishwa zigabanuke, SSP Sengabo avuga ko atariyo mpamvu. Gusa avuga ko bishobora gufasha mu kugabanya abazinjizaga muri ubwo buryo, ngo uretse ko iyo babimenye barazisaka kandi barazifata.

Ati “twaje gusanga ari ngombwa ko habaho n’itumanaho ku bantu bafunzwe nk’ufite ababyeyi be b’abakecuru amenye amakuru yabo, iyo ni impamvu ikomeye, ariko abakeneye telefone yo gukoresha mu manyanga abe aribo dusigara duhanganye nabo.”

Uburyo bwari buteganyije mbere kwari ukwandikira imiryango yabo hakoreshejwe impapuro gereza igasinyaho.

Guhamagara muri gereza birahenze.

Umugororwa wo mu Rwanda guhamagara bimusaba amafaranga 500 iyo avuze rimwe nk’uko SSP Hillary Sengabo akomeza avuga.

Amafaranga 500 uhabwa iminota 150 muri MTN (foto Intego)

Uwo ngo aba afite uburenganzira bwo kuyavugiraho agashiramo. Ariko amakuru ava mu bagororwa avuga ko bahabwa iminota mike cyane yo kuvuga. Bavuga ko ikarita ya 500 ishobora kuvugirwaho n’abantu benshi kandi bose bishyuye, cyane ko amakuru ava muri serivisi za MTN agaragaza ko umuntu uguze ikarita y’amafaranga magana atanu (500frw)ahabwa imitoni ijana na mirongo itanu (150M).

Byibuze abagororwa bagera kuri 60 barara bahamagaye imiryango yabo buri munsi muri gereza ya Nyarugenge iri mu murenge wa Mageragere, mu karere ka Nyarugenge, ariko n’andi magereza yo mu Rwanda uko ari 13 yose biremewe gukoresha telefone zigendanwa buri munsi.

Buri Mugororwa yemerewe guhamagara

N’ubwo abagororwa bemerewe guhamagara ariko banitotombera ko bisaba iminsi kugira ngo uhamagarwe mu bagomba gukoresha telefone, bati “mwiyandika ku rupapuro, mukazategereza ko babahamagara” ariko Umuvugizi w’amagereza avuga ko baba bagomba kubanza kubwira umucungagereza ubakira uwo bagiye guhamagara, n’isano bafitanye kandi bakabanza kubisinyira.

Ku bijyanye n’impungenge zuko bashobora kwica amaperereza, mu gihe batarakatirwa n’inkiko cyangwa niba uwo yanditse ko agiye kuvugisha aba ariwe koko, avuga ko numero zahamagawe zandikwa. Mu gihe bigaragaye ko atari uwo yavuze, ashobora no gukurikiranwa mu rukiko, cyane cyane ku bantu bashobora kujijisha bagahamagara itangazamakuru. Ati “ kubeshya inzego za Leta ni icyaha”

Gusa SSP Sengabo avuga ko hakenewe ubufatanye n’abaturage mu gukumira ibyaha. Kuvugana n’umuntu ufunze mu buryo butemewe asobanura ko ari ubufatanyacyaha, kandi ushobora gukurikiranwa. Abagira inama yo kugaragaza ubahamagaye ari muri gereza, dore ko hari n’ababikora.

Numero zikoreshwa biragoye kuzimenya

Ubwo twavuganaga n’umuvugizi wa Gereza, twamusabye ko yaduha numero zikoreshwa mu guhamagara abagororwa.

Yatubwiye ko muri Gereza ya Nyarugenge bakoresha numero enye (4) kuko ariho hari abantu benshi cyane.

Mu zindi gereza ngo bakoresha imwe imwe, ariko yavuze ko byamugora kuzibona ariko ashimangira ko zanditse kuri RCS nk’urwego rushinzwe amagereza.

SSP Sengabo ubwo twari mu biro bye, yagerageje guhamagara ahabwa numero zikoreshwa 2, ariko adusaba kutazitangaza kuko ubusanzwe zidahamagarwa.

Yongeyeho ko barimo kuganira n’ibigo bishinzwe itumanaho mu Rwanda kugira ngo banoze neza uburyo bwo guhamagara, bubereye gereza, kandi butanahungabanya umutekano w’abantu. Ubwo twavuganaga iyo gahunda yari imaze umwaka umwe itangiye, aribyo yise igerageza.

Amakuru yo guhamagara ntabwo azwi n’abanyarwanda

Abenshi mu baturage batungurwa no kwitaba telefone zabo bagasanga ni abantu bafunze babahamagaye, kandi bakabahamagaza numero zitandukanye za MTN cyangwa Tigo.

Umuturage umwe yatubwiye ko ahamagarwa na mwene wabo uri muri gereza kenshi. Agira ati “Njyewe aransuhuza bisanzwe akambwira amakuru ye akanambaza ayo mu muryango we, ariko sinzi aho akura telefone akoresha nanjye simbimubaza.”

Undi nawe yavuze ko yafashije mugenzi we mu by’imanza no gukurikirana amatariki y’urubanza kuko yamuyoboraga aho abibariza kuri telefone kandi ko yakoreshaga whatsapp. Ati” Ik’ingenzi nuko byarangiye abonye ubutabera, dore amaze umwaka wose afunguwe.”

Mu karere k’ibiyaga bigari, u Rwanda nicyo gihugu cyonyine cyemerera abagororwa gukoresha telefone igendanwa, bahamagarana n’imiryango yabo. Ibi ni bimwe mu bikunze kugarukwaho n’ibihugu byateye imbere, aho binagaragaza aho uburenganzira bw’umuntu bwubahirizwa.

Inkuru ya MLouise Uwizeyimana na Ndushabandi Charles

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDiane Rwigara yavuze ko umucungagereza wishwe bavuganaga.
Next articleKorari ya Deaf yiganjemo abatavuga ntibumve bashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo.Ese ni bantu ki?

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here