Home Ubuzima Gicumbi: Abagore bahetse bafite impungenge za Covid-19

Gicumbi: Abagore bahetse bafite impungenge za Covid-19

0
Mukankusi Domina ari gutera imbuto y'ibirayi (foto Intego)

Kwirinda iki cyorezo cya Corona Virusi uhetse, wonsa umwana unakora imirimo ntabwo ari ibyoroshye, kuko umwana uri mu mugongo utamwambika agapfukamunwa. Ibi ni ibivugwa n’abagore bafite impinja bo mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Rutare

Gukaraba kenshi bigora abahinzi

Imwe mu ngamba ikomeye minisiteri y’ubuzima iburira abantu mu rwego rwo kwirinda Covid-19,  ni ugukaraba intoki. Gusa Mukankusi Domina umugore ufite abana babiri, utuye mu mudugudu wa Bariza, akagari ka Nkoto, umurenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi, twamusanze mu murima atera imbuto y’ibirayi, ahetse umwana w’amezi umunani, bidatinze umwana atangira kurira aricara amuha ibere, ari nako atubwira uburyo yirinda icyorezo anakirinda uwo ahetse.

Domina yagize ati “Ntibyoroshye kurinda Covid-19 umwana uhetse, kuko we utamwambika agapfukamunwa, cyane ko hari nubwo aba anashaka kukwambura ako wambaye.”

Ikindi, iyo umwururukije aba ashobora gufata nk’ibintu bimuri hafi byakozweho n’abandi, kuburyo ashobora kwandura indwara z’ibyorezo.

Mukankusi Domina ari gutera imbuto y’ibirayi (Ifoto y’Intego)

Domina yongeyeho ati “Ntabwo mu cyaro atari buri wese wabona uko ahemba umukozi kuburyo yamusigira umwana, icyo nkora mu rwego rwo kumurinda kwandura, igihe ngiye mu isoko cyangwa ahari abantu benshi ni ukumutwikirira mu mugongo.”

Uyu mubyeyi ngo cyakora yitwararika ndetse akirinda gutinda ahari abantu benshi. Iyo bibaye ngombwa ko yonsa, ajya ahitaruye abantu nubwo biba bigoye kuhabona.

Ku kibazo cy’uko yirinda akarinda n’umwana we, igihe ari mu mirimo yo mu rugo ndetse niyo guhinga, avuga ko kuko mu rugo aba ari kumwe n’abo bahorana biba atari ngombwa kwambara agapfukamunwa. Ngo keretse iyo yahinganye n’undi muntu uturutse ahandi.

Hari imbogamizi ku bagore bacuruza.

Uwimana Purcherie twasanze mu isoko acuruje imbuto, yagaragarije integonews zimwe mu mbogamizi we na bagenzi be bonsa bahura nazo; zirimo kubura aho bonkereza abana babo hatari abantu benshi cyane iyo bari mu isoko.

Yagize ati “Iyo twaremye isoko, umwana agakenera konka utarataha, biba bigoye kubona aho wiherera hatashyira ubuzima bwe mu kaga ngo umwonse.”

Prucherie Uwimana, afite abana bato, akanacuruza ibyo kurya (Ifoto y’Intego)

Avuga ko muri iyi minsi bamwe bimuriwe gucururiza mu bigo by’amashuri, bifuza ko bashyirirwaho icyumba kihariye cyo konkerezamo abana babo.

Nyuma yo kuganira n’aba babyeyi, twegereye umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rutare w’umusigire Icyimana Gad, atubwira ko mu rwego rwo kurinda ababyeyi n’abana babo kwandura icyorezo cya Covid-19, hiyambazwa abajyanama b’ubuzima.

Ubuyobozi burizeza gukemura ikibazo

Yagize ati “Twifashishije abajyanama b’ubuzima bagiye bongererwa ubushobozi, bakangurira ababyeyi kwirinda no kurinda abana babo.

Ku kijyanye n’ikifuzo cyabo babyeyi cyo kubashakira icyumba kihariye cyo konkerezamo abana, agira ati  “Birumvikana kandi biroroshye kugikemura, kuko aho amasoko yubatse cyangwa ku bigo aho amasoko abera hatabura ibyumba bakwifashisha.”

Kwirinda Covid-19 ku umubyeyi uhetse nubwo abo babyeyi bavuga ko bigoye, banemeza ko bishoboka binyuze mu kubahiriza amabwiriza atangwa na minisiteri yubuzima, cyane ko iyo ngo bagiye kujya ahari abantu benshi, abakoranabushake bapima umubyeyi n’umwana ahetse.

Amwe mu mabwiriza atangwa n’inzego z’ubuzima harimo; kwambara agapfukamunwa uko ugiye ahahurira abandi bantu, gukaraba kenshi gashoboka ukoresheje amazi n’isabune, guhana intera byibuze ya metero n’igice, gutaha kare n’ibindi.

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMukankuranga, umwarimukazi wiyemeje kurwanya ikwirakwira rya COVID19
Next articleRusesabagina yahakanye inyito ihabwa ibyaha ashinjwa, asaba gufungurwa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here