Home Ubuzima Gicumbi: Hamenyekanye impamvu y’indwara y’imidido n’uburyo bwo kuyirinda

Gicumbi: Hamenyekanye impamvu y’indwara y’imidido n’uburyo bwo kuyirinda

0

Mu karere ka Gicumbi haravugwa indwara y’imidido iterwa n’aho aka Karere gaherereye akaba ariyo mpamvu abaturage bako bashishikarizwa kujya bambara inkweto no kwihutira kwivuza imidido ku bayirwaye.

Umuyobozi w’ibitaro bya Byumba, Dr. Uwizeyimana Marcel, avuga ko ntagitangaza kuba muri aka Karere hagaragara abarwayi b’imidido ukurije aho gaherereye n’ubutaka bwako.

“ Dufite ubwoko bw’imidido butandukanye cyane ubwibanda mu bice byegereye ibirunga, gusa hari gahunda yo kuyirwanya no kuyivura mu kigo cy’Igihugu kita ku buziam RBC, ndetse no ku kigo nderabuzima cya Murindi hari umuganga wabihuguriwe uhahora uyivura n’imiti irahari.”

Dr. Uwizeyiman Marcel akomeza  agira ati : “ Ubutaka bwo mu Birunga bufite aho buhurira n’ubwo bwoko bw’imidido bwitwa Podoconiosis, icyo dusaba ni uko abaturage bose bafite iyo ndwara bajya kubitaro bakavurwa.”

Umuyobozi w’Ibitaro n’ubwo yemera ko imidido iri mu Karere ka Gicumbi avuga ko nta mibare ya nyayo izwi y’abarwaye iyi ndwara muri aka Karere.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi bwana NZABONIMPA Emmanuel ,  we asaba abaturage b’aka Karer kwambara inkweto mu rwego rwo kwirinda iyi ndwara.

“ Niba abaganga bagaragaza ko itaka ry’inaha riri mu bitera imidido abaturage bagomba kwambara inkweto kuko amahirwe arahari zirahari kandi zihendutse.”

Imidido ni imwe mu ndwara zititabwaho ariko kuri ubu zahagurukiwe akaba ari na kimwe mu bibazo byagarutsweho mu nama y’abakuru b’Ibihugu na Guverinoma bibumbiye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’ icyongereza CHOGM yaberaye i Kigali hagati taliki 20 na taliki 26 Kamena 2022.

Muri iyi nama abayitabiriye bihaye intego yo kurandura izi ndwara zititabwaho zikaba zacitse burundu mu mwaka wi 2030.

Igikomangoma cy’Ubwongereza Charles ubwo yavugaga mu nama y’ubuzima ya Commona Wealth yabereye I Kigali yagize ati: “ Tugomba kumenya neza ko umuzigo w’indwara zititabwaho (zirimo n’imidido) ari ikibazo kidukomereye cyane, izi ndwara ziri mu bihugu 46 kuri 54 bigize umuryango wa Common wealth.”

Muri iyi nama abayitabiriye batandukanye barimo leta, abikorera, imiryango nterankunga n’abandi bemeye gukusanya arenga miliyari 4 z’amafaraga y’u Rwanda agamije mu gufasha kuba baranduye burundu izi ndwara zititabwaho na malariya mu mwaka wi 2030.

Imidido yo mu bwoko bwa Podoconiosis ari nayo yiganje mu Karere ka Gicumbi yavumbuwe mu mwaka wi 2001 mu Gihugu cya Uganda aho inzobere z’ubuzima zaho zemeje ko iyi ndwara ifitanye isano n’ubutaka bwo mu birunga.

Mu mwaka wi 2017 haburwaga abarenga miliyoni 4 barwaye ubu bwoko bw’imidido biganjemo abo muri Afurika y’uburasirazuba no hagati  no muri Aziya y’Uburasirazuba gusa hafi kimwe cya kabiri cy’abari bafite ubu burwayi babarizwaga muri Ehtiopia.

Umwarimu muri kaminuza ya Brighton and Sussex Medical School,  Prof Gail Davey,wigisha ibijyanye n’indwara zibyorezo avuga ko kwirinda iyi ndwara kwambere ari ukwambara inkweto.,

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRubavu: Gen Kazura yahuye n’umuyobozi wa MONUSCO
Next articlePerezida Museveni yihanangirije abanya Uganda bakora magendu bayizana mu Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here