Home Amakuru Gicumbi: Yabaye umunyamakuru arabireka none anejejwe no gukora akazi k’amasuku

Gicumbi: Yabaye umunyamakuru arabireka none anejejwe no gukora akazi k’amasuku

0

 

Mutuyimana Josephine, atuye mu mudugudu wa Ruyaga, akagari ka Gacurabwenge, umurenge ni uwa Byumba. Avuga ko yabaye mwarimu, aba umunyamakuru none akora akazi k’amasuku mu karere ka Gicumbi kandi biramunyuze.

Madamu Mutuyimana Josephine anyuzwe n’akazi akora (foto Intego)

 

Uyu mubyeyi ufite abana 5 n’umugabo, nta kibazo afite, nubwo ahembwa ibihumbi 20 by’amafaranga y’i Rwanda kuko akunda akazi akora, muri kampani ya BAJ Ltd.
Avuga ko nta kazi k’umunyagara kabaho, ahubwo byose ari mu mutwe.

Yabaye umwarimu w’amashuri abanza, ari nabyo yakoze igihe kinini cyane, gusa kuko Leta yaje kubakuramo kuko hari ibyo atari yujuje, byatumye ajya gushaka akandi kazi, ahita akabona kuri Radio Ishingiro iri Gicumbi, ngo cyakora icyamugoye ni ugukora adahembwa, bityo ahitamo kubivamo ajya kwishakira aho bamuhemba make ariko akaza.

Nibwo yafashe icyemezo cyo kujya gushaka akazi ko gukora amasuku.

Ati “Aya mafaranga mpembwa ngerageza kuyakoresha uko ari kandi akampaza.”

Avuga ko yuzuzanya n’umugabo we bagakorera hamwe ariko bashobora kurihira abanyeshuri.

Ahembwa ibihumbi 20, nyamara arihira abana be ibihumbi 200 ku gihembwe.

Uyu mubyeyi uhembwa amafaranga ibihumbi 20, yashoboye kubirenga abifashijwemo no korora ingurube nazo zavuye ku bwizigame, ku buryo akirigita ifaranga, kandi akaba aguwe neza mu rugo rwe .

Avuga ko abantu banga gukora ngo Leta ntirabaha akazi, inama yabagira ari ugukora akazi ako ariko kose, kuko uhembwa ibihumbi 20, ukabizigama amezi abiri, uba ushobora kuguramo itungo rikazororoka, kandi rikakubyarira umushahara uruta n’uw’abaminuje.

Ati “icy’ingenzi ni ugukura amaboko mu kufuka”

Muyizere Valentine Ushinzwe abakozi muri BAJ Ltd (foto Intego)

 

 

Ubuyobozi bwa BAJ Ltd, kampani ikorana n’uyu mubyeyi, buvuga ko bakora uko bashoboye, bakabahembera igihe, kugira ngo baticuza impamvu bahisemo gukora amasuku.

Ikindi BAJ Ltd ibafasha nk’uko twabibwiwe na Muyizere Valentine, ushinzwe abakozi, ngo babigisha uko amasuku akorwa, uko bakorera indabyo neza, guhinga ubusitani n’ibindi.

 

 

 

M.Louise Uwizeyimana

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGicumbi: Abagore bakora imirimo iciriritse ntiboroherwa no kwizigamira
Next articleAbagore b’abazunguzayi basabye ubufasha kubera Covid-19 babwirwa ko ibihano bigiye gukarishywa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here