Home Politike Gitifu ukekwaho ruswa na minisitiri uyikekwaho nti bafatwa kimwe

Gitifu ukekwaho ruswa na minisitiri uyikekwaho nti bafatwa kimwe

0

Bamporiki Edouard na Dr Isaac Munyakazi, bombi babaye abanyamabanga ba Leta muri minisiteri zitandukanye, aba bombi bavuye mu kazi kubera gukekwaho ruswa ariko nta n’umwe wigeze afungwa bitadukanye n’abandi bafatwa bakekwaho ibyaha nk’ibyo bagahita bafungwa.

Gufatwa kw’aba abantu mu buryo butandukanye (bamwe bagafungwa abandi nti bafungwe) byose bigenwa n’ingo z’amategeko ziri mu itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Kuva mu mwaka wi 2017 kugeza ubu hamaze gufatwa benshi mu nzego zibanze urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha na polisi y’igihugu bagatangaza ko abaketsweho icyaha bacumbikiwe kuri sitasiyo za polisi.

Muri iyi nkuru turarebamo ingero nke mu nyinshi z’abakozi ba Leta mu nzego z’ibanze no mu nzego z’ubutabera bo baketsweho ibyaha bagahita bafungwa .

Ku wa 7 Kanama 2017, Silas Ngoma wari  umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Ruyanza, mu murenge wa Nyarubaka mu Karere ka Kamonyi yatawe muri yombi akekwaho ruswa ahita ajya gufungingirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Musambira.

Ndayisaba Aimable nawe wari umunyambanga Nshingwabikorwa w’Akagari mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga yatawe muri yombi ubwo yakiraga ruswa y’umuturage y’ibihumbi 200Frw ngo abone kumuha serivisi icyo gihe new yahise afungwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kareba mu Murenge wa Jenda witwa Makuza Jean Claude nawe yafashwe ari kwakira ruswa y’ibihumbi 60 ahita afungwa.

Ku wa 12 Gashyantare uyu mwaka nabwo RIB  yatangaje ko yafatiye mu cyuho umugabo witwa Karake Afrique ari kwakira ruswa ya miliyoni 1,4 Frw ya avanse y’umuntu watsinzwe urubanza, icyo gihe nawe yahise ajya gucumbirwa kuri sitasiyo ya polisi.

Aba bavuzwe haruguru bafatwa bagahita bafungwa bikorwa hifashishjwe ingingo ya 66 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu gika cyayo cyambere kigira kiti: “Ukekwaho icyaha akurikiranwa adafunze. Ashobora ariko gukurikiranwa afunze iyo hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha amategeko ahanisha nibura igihano cy’igifungo cy’imyaka ibiri (2).”

Gusa ibi bitandukanye n’ibyabaye ku bari abanyamabanga ba Leta,barimo Dr. Munyakazi Isaac  weguye ku mwanya we mu mwaka wi 2020 nyuma yo gukekwaho ruswa. Uyu yaburanye adafunze anahamwa n’icyaha cya ruswa akatirwa n’urukiko rukuru igifungo cy’imyaka itanu isubitse n’ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Bamporiki Edouard nawe wari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’umuco n’urubyiruko kuri uyu wa kane yirukanwe muri guverinoma  n’urwego rw’igihugu ruvuga ko ruri kumukoraho iperereza ku byaha bikomeye bya ruswa ariko ko afungiwe iwe mu rugo.

Mu gosobanura impamvu Bamporiki adafungiwe kuri sitasiyo ya polisi kimwe n’abandi baba bafungiwe gukekwaho ruswa, RIB ivuga ko yabishingiye ku ngingo ya 80 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

Iki cyemezo cyo kudafunga Bamporiki cyagaragaje ibitekerezo bitandukanye by’abantu harimo ibitekerezo bigishima bishingiye ku kuba u Rwanda rufite imfungwa n’abagororwa benshi bikaba biteza ikibazo cy’ubucucike muri za gereza ku kigero cya 136%.

Abandi banenga iki gitekerezo bavuga ko ashobora kuba atafunzwe kuko yari umuntu ukomeye akndi amategeko yubahirizwa kimwe ku bantu bose.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame yasubije Bamporiki wiyemereye ko yariye ruswa
Next articleMiss Rwanda 2017 yatawe muri yombi n’irushanwa rihita rihagarikwa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here