Mu gihe abakekwaho Jenoside bari ku rwego rwa ba Ruharwa, bagenda bafatwa n’ibihugu byo ku mugabane w’iburayi bahungiyemo, hongeye kubuka icyuka cyo guhakana ibyaha, ku buryo mu manza zose ziri gucibwa muri iyi myaka abenshi batigeze bemera icyaha na kimwe.
Mu bantu bari ku butegetsi, igihe Jenoside yabaga mu Rwanda, abenshi ntibigeze bemera icyaha na kimwe, keretse Jean Kambanda wari minisitiri w’intebe muri leta y’abatabazi, watekerezaga ko bazamubabarira kuko yorohereje ubushinjacyaha, nyamara biba iby’ubusa kubera uburemere bw’ibyaha yaregwaga.
Imanza zagenze zite?
Ingero ziri ku rubanza rwa Rukeratabaro Theodore, rwabereye mu Bufaransa mu rukiko rwa Rubanda, nubwo yahamijwe ibyaha ariko ntiyigeze yemera ibyaha mu rukiko.
Urubanza rwa Neretse Fabien narwo rwabereye mu Bubiligi mu rukiko rwa Rubanda yakatiwe igifungo cya burundu mu mwaka ushize wa 2019 ariko ntiyigeze yemera ibyaha.
Urubanza rwa Bugingo sadi. Yahamijwe n’urukiko rwo muri Norvege ibyaha bya Jenoside, aho yashinjwaga gutanga amabwiriza yatumye hicwa abatutsi bari hagati y’igihumbi n’ibihumbi bibiri, nawe ntiyigeze yemera ibyaha.
Pasteur Berinkindi Claver, urukiko rwo mu gihugu cya Suede rwamukatiye igifungo cya Burundu kubera ibyaha bya Jenoside, nawe ntiyigeze yemera uruhare rwe.
Nyiramasuhuko Pauline, umugore rukumbi wahamijwe ibyaha bya Jenoside n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ruri I Arusha, nawe ni umwe mu bahakanye ibyaha bya Jenoside.
Onesphore Rwabukombe yakatiwe igifungo cya Burundu n’urukiko rwo mu Budage, nawe ntabwo yigeze yemera ibyaha bya jenoside yashinjwaga.
Abaharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994, bakunze kugaragaza ko abo bose bahakana ibyaha, banakoresha uburyo bwo gupfobya jenoside, bo ubwabo cyangwa abunganizi babo mu by’amategeko, cyane ko abenshi bagiye bunganirwa n’abanyamahanga.
Abategura jenoside bareba n’uko bazirinda ingaruka
Inyigo zakozwe kuva mu kinyejana cya 20, nyuma y’amakuru yakusanyijwe kuri kuri jenoside zateguwe na za leta , inyigo yerekanye uburyo butatu bwo guhakana jenoside bikorwa ku nyungu z’abayiteguye n’abandi bafite inyungu zihariye.
Guhakana jenoside ni kimwe mubigize jenoside kuko uwayiteguye aba agomba no gutegura uko azayihakana mu gihe byaba ngombwa,
Abahategura jenoside rero baba banafite inzira bize z;uko bazakora ngo bayihakane, kugira ngo nibiba ngombwa ubutabera ntibuzakurikirane ibyaha bakoze
Urugero nka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, abayiteguye bakanayishyira mu bikorwa, na nyuma yayo bakomeje kuyihakana
Kugira ngo ubutabera rero bushoboke , nukoiki gice cy’abahakana jenoside kitagombaga kwirengagizwa, mu rwego rwo gukumira ibyaba nk’ibi bya jenoside byibasira ba nyamuke.
Dore uburyo butatu bugaragaza ugupfobya Jenoside
Ibyiciro bitatu byagaragaye mu itegura n’ishyira mu bikorwa Jenoside yo mu Rwanda, harimo ibi bikurikira:
Literal denial
Iki gice ni hamwe abakoze jenoside, bahakana ko yabayeho, bahakana ibimenyetso byayo, ndetse bashaka ko bitanavugwa uburyo umugambi wo kumara abantu wabayeho
Interpretative denial
Iki gice ni hamwe abashakaga guhakana jenoside iyo bamaze kubona bibananiye, batangira kuyihimba amazina, bavuga ko byari imyivumbagatanyo mu baturage, byari ibihe by’intambara bituma abantu bapfa, isubiranamo, abahohotewe ko aribo batangiye intambara n‘ibindi
Implicatory denial
Kuri iki cyiciro, abateguye bakanashyira mu bikorwa jenoside, bumvikanisha ko jenoside yabaye ariko ikibasira amoko yose nk’urugero rwo mu Rwanda, aho bavuga ko haba harabaye jenoside ebyiri.
Ko hari iyibasiye ba nyamuke aribo bari mu bwoko bw’abatutsi n’abandi bavuga ko nyuma habaye n’iyicwa ry’abahutu.
Abasesenguzi bagaragaza ko ushingiye kuri ibi bice byo guhakana jenoside, mu Rwanda, bigeze ku gice cya nyuma aricyo implicatory denial, leta y’u Rwanda ikunze gutunga agatoki abana b’abakoze jenocide baba hanze y’igihugu, kuko aribo bakunze gukoresha imvugo za double jenocide dore ko abenshi mu babyeyi babo bamaze gupfa cyangwa se bahamijwe ibyaha n‘inkiko.
Uwizeyimana Marie Louise