Home Imikino Gukoresha amarozi ni ukwandavura -Perezida Kagame aganiriza Amavubi

Gukoresha amarozi ni ukwandavura -Perezida Kagame aganiriza Amavubi

0

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’Amavubi kuri iki Cyumweru kuri La Palisse Hotel i Nyamata, ayashimira uko yitwaye muri CHAN 2020.

Perezida Kagame yavuze ko imyumvire yo gukoresha amarozi ari ubujiji bugayitse kandi budafite icyo bumaze.

Yagize ati “Ikindi nkeka cyacitse ntekereza ko ari ubujiji bugayitse, ntabwo nshaka kubyita ubunyacyaro, kuba umunyacyaro ntabwo ari icyaha. Abantu bajyaga bafata kimwe cya kabiri cy’amikoro yagombaga kugenda ku mipira, cyagendaga mu bintu byo kuraguza, ibintu byo kuroga, abantu bakajya mu izamu, bagapfurikamo ibintu, biriya ni ibintu byabasubiza inyuma mukazimira, ntimuzabikore, ntimukabijyemo.”

Perezida yasabye abakinnyi gukina bifitiye icyizere, bagategura umukinnyi, ikipe igategurwa, yajya mu kibuga igakina igatsinda cyangwa igatsindwa.

Yakomeje agira ati “Ariko igihe ubikora ugahora uba uwa nyuma, kuko ikipe zacu zajyaga zibikora kuva kera, ugasanga zigiye muri za CECAFA bakavamo ari aba nyuma, ariko bakoze ibyo ngibyo. None se wabikoraga ngo ube uwa nyuma cyangwa wabikoraga ngo ube uwa mbere? Ukareba mu myaka itanu, ubaye uwa mbere ka ngahe? Icyo ni ikikwereka ngo ibi ni amanjwe, nta kintu bivuze, ni ukwandavura. Muzabirekere abandi, ntimuzabijyemo.”

akomoje kandi ku kinyabupfura kigomba kuranga abakinnyi

Umukuru w’Igihugu yakomoje kandi ku kinyabupfura kigomba kuranga abakinnyi b’Abanyarwanda by’umwihariko ab’Ikipe y’Igihugu, aho yabasabye kumvira umutoza ntibazamure intugu.

Yatanze urugero rw’umwe mu bigeze gutoza Amavubi [Ratomir Dujković] wamubwiye ko akazi kamunaniye kubera ko abakinnyi atoza bose bamubwira ibyo agomba gukora nyamara ari we wakabaye ababwira ibyabafasha kwitwara neza.

Aho yagize ati “Aho mugereyeho mubajije, ambwira amagambo make ati ntabwo nshaka guhemberwa ubusa, ati aba bakinnyi ureba hano imbere yawe, buri wese ni umutoza, ndababwira ariko buri wese ni umutoza, hari abababwira ibyo bashaka gukora, buri wese akazamura ijwi. Ajya kugenda ni uko byagenze, bivuze ko nta kinyabupfura cyari gihari.”

Perezida Kagame yavuze ko niba hari ubwumvikane bucye buri mu Ikipe y’Igihugu bigomba gukemuka byaba ngombwa akazatumirwa, akabafasha, aho kugira ngo umwanya wo gutegura abakinnyi ushirire mu matiku adateza imbere umupira w’amaguru.

Kagame ati “Ikindi nashakaga kuvuga Minisitiri, ikipe ikeneye gucungwa neza, bitazaba nka cya gihe, aho amikoro yakabaye afashe ikipe kwitegura no kujya gukina iyo mikino, kugira ngo igihe kinini kitazajya kirangirira mu makimbirane. Abatoza ntibumvikane, abakinnyi bagize gutya, uyu ati ni njye wakabaye ukora ibi, undi ninjye ubikora, ugasanga abantu baririrwa bazimya umuriro w’amakimbirane. Ibyo nizere ko bidahari, ariko niba bihari abantu bazabishakire umwanya, nta hantu kutumvikane cyangwa kudakora neza biteza ikintu imbere.”

“Nizere ko muri iyi kipe nta bihari, ariko niba bihari nk’uko nababwiye nongeye kugaruka buhoro kugira ngo turebe uko twafasha ikipe yacu kubera ahantu igenda igana, nibiba ngombwa nimuntumira nzitabira nze kubafasha kubikemura. Nta mwanya wo guta mu bintu by’amatiku cyangwa bidafite inyungu ku iterambere ry’umupira.”

Nyuma yo kuvuga aya magambo, abakinnyi b’Amavubi bahise bakomera amashyi Perezida Kagame.

Nyuma yo kugera muri ¼, Ikipe y’Igihugu yavuzwemo kutumvikana ku gahimbazamusyi ka miliyoni 5 Frw (5000$) katanzwe, aho bamwe bagenewe miliyoni 3 Frw (3000$) ntibyumvwa kimwe.

Havuzwe kandi ko habayeho kugongana kw’inzego nkuru zari mu Ikipe y’Igihugu ku nshingano zirimo kumenya ukora gahunda zitandukanye nko guhaha ibikenerwa n’abakinnyi.

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAU:Perezida Tshisekedi yahawe inshingano nshya zo kuyobora Afurika Yunze Ubumwe
Next articleCourts grappling with backlog of cases due to Covid-19

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here