Urwego rw’ubucamanza mu Rwanda rugaragaza ko mu mwaka wa 2022-2023, icyaha cyo gukubita no gukomeretsa aricyo cyagaragaye cyane mu nkiko gikurikiwe n’Impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba.
Ibi bigaragara muri raporo y’umwaka wa 2022-2023 y’urwego rw’ubucamanza mu Rwanda. Iyi raporo igaragaza ko imanza zikomeje kwiyongera cyane mu nkiko z’u Rwanda kuko nko mu mwaka wi 2005 imanza 37,136 nizo zari mu nkiko ubu zikaba zarazamutse zigera ku manza 91381 muri uyu mwaka.
Ibyaha byiganje kurusha ibindi mu manza nshinjabyaha ziregerwa inkiko (birengeje imanza 2000) ni ibi bikurikira:
Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake
Iki nicyo cyaha kiganje mu nkiko z’u Rwanda muri uyu mwaka kuko inkiko zakiriye dosiye zacyo 18,716. Iki cyaha gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 Frw ariko atarenze miliyoni 1 Frw.
Impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba
Icyaha cyo kwiba ariko gifite impamvu nkomezacyaha ku cyaha cyo kwiba nicyo kiza ku mwanya wa kabiri mu byaha byaburanishijwe cyane muri uyu mwaka kuko gifite dosiye 12,115. Iki cyaha ugihamijwe n’urukiko ahanwa inshuro ebyiri z’umuntu wahamijwe icyaha cyo kwiba nk’uko ingingo ya 167 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ibivuga.
Umuntu hamijwe icyaha cyokwiba ubusanzwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ubujura bworoheje
Iki cyaha cy’ubujura nacyo kiganje cyane mu nkiko z’u Rwanda kuko gifite amadosiye 9,979 mu nkiko.
Ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) ,ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Gukora ibikorwa byerekeranye n’ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo
Iki cyaha gifite dosiye 5,834, mu nkiko zo mu Rwanda. Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko “umuntu wese ufatwa urya, unywa, witera, uhumeka, cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge byoroheje cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo aba akoze icyaha gihanishwa igifungo cy’imyaka iri hagati y’umwe n’ibiri cyangwa imirimo rusange.
Icyakora riteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Mu gihe ashobora guhanishwa hagati y’imyaka 20 na 25 ku byaha bikomeye.
Gusambanya umwana
Amadosiye 4,933 yagejejwe mu nkiko zo mu Rwanda muri uyu mwaka yavugaga ku gusambanya abana
Uko ibyaha bikurikina mu kugira dosiye nyinshi mu nkiko.