Home Uncategorized Guma mu rugo: Abafite virusi itera Sida ntiborohewe no gufata imiti

Guma mu rugo: Abafite virusi itera Sida ntiborohewe no gufata imiti

0

Coronavirus kuva yagera mu Rwanda, yabangamiye cyane ubuzima bw’abicuruza kubera ko abantu bari bategetswe kuguma mu ngo zabo, bityo n’abajyaga gutega (gushaka abakiriya b’abagabo) ku mihanda baguma mu ngo zabo kubwo kubura abakiliya.

Jacky Mutoni, umwe mu bakora akazi ko kwicuruza  w’imyaka 26 ariko akaba afite virusi itera  Sida, uvuga ko Corona Virus yamusigiye ihungabana ryongereye kuryo yari asanganywe.

Agira ati “Guma mu rugo yatumye abakiriya bange benshi  mbabura, kandi nibo bampaga amafaranga yo kugura ibyo kurya, n’ubwo imiti nakomeje kuyihabwa n’abaganga ariko nayifashe nabi kubera kutabona ibyo kurya”.

Uyu Jacky Mutoni,  akomeza avuga ko  iyo umuntu  atarya neza indyo yuzuye, imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA imuzahaza nayo ubwayo, akagira intege nke, isesemi, cyangwa bikamuviramo no kurwara indwara z’ibyuririzi.

Mu kiganiro Jacky Mutoni,  yagize ati: “Nahise nongera kunywa itabi nari nararetse, kugira ngo nsinzire, kuko na Leta yaduhaga ibyo kurya ariko buri muntu aba yaramenyereye imirire ye, ntabwo kawunga n’ibishyimbo wabirya kabiri”

Uyu mubyeyi ufite umwana umwe, avuga ko imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida yayifataga yabanje kurya inyama zabaga zaguzwe n’abakiliya be.”

Avuga ko mu itsinda ahuriramo na bagenzi be bagize ikibazo cyo kurya indyo yuzuye, ati: “Ubu benshi barambwira ko badashobora gufata imiti igabanya ubukana kuko badafite ibyo kurya bihagije.”

Iki kibazo nacyo cyagaragajwe n’umwe mu bakora umwuga w’ububumbyi, ahoy amaze igihe yaratinye gufata imiti kuko ntabyo kurya yari afite.

Yagize ati “N’ubwo Leta yaduhaye inkunga y’ibyo kurya, ngwee yangezeho maze iminsi igera kuri ibiri nsohoka nkajya gusabiriza kubera inzara yendaga kunyicana abana, cyane ko ntari norohewe cyane ko nsanganywe virusi itera Sida.”

Avuga ko kugira Virusi itera Sida, bisaba kurya indyo yuzuye gusa ibintu byose byazamuye ibiciro mu gihe cya Guma mu rugo, ndetse akaba atakibona uko abumba kubera ingendo zahagaritswe.

Ku bijyanye n’uburyo yafataga imiti igabanya ubukana bwa Sida mu gihe cya Guma mu rugo, avuga ko we yagiye kuyifata aho asanzwe ayifatira, ngo cyakora byamutwaye amasaha menshi kubera ko yagendaga n’amaguru urugendo rurerure.

Ati “Aho mfatira imiti ni kure y’aho ntuye, nagenze umunsi wose kugira ngo  mpagere, ariko hari abo duturanye batabashije kujya kuyifata, kugeza ubwo bafunguraga ingendo”

Guma mu rugo yagaruye akato ku bafite Virusi itera Sida

Uyu mubyeyi ukora akazi ko kubumba, avuga ko mu bihe bya Guma mu rugo, yahuye n’ihohoterwa aho umugabo umwe yamubwiye ngo baryamane ngo yumve uko umubumbyi avura umugongo” avuga ko hari bagenzi be bagiye banduzwa virusi itera Sida kuko bafashwe ku ngufu n’abagabo bavuga ko bivura umugongo.

Agnes Bazubagira nawe akora akazi ko kwicuruza kuri Magerwa I Gikondo mu Karere ka Kicukiro, aho bakunda kwita Sodoma, nawe afite virusi itera Sida, twamusanganye inkovu ku gahanga hafi y’jisho, avuga ko agasuzuguro mu itangwa ry’ibiryo mu gihe cya guma mu rugo katumye abireka, akagira ubuzima bubi ndetse nawe imiti ntayifate neza.

Ati “abayobozi b’inzego z’ibanze cyane cyane abashinzwe umutekano barimo na DASSO, twari dusanzwe tuzirana, bituma mu gihe cyo gufata ibyo kurya badutuka bakatwandagaza ngo turi indaya, bamwe tubivaho, twisubirira mu mihanda n’ubwo bitari byemewe.”

Akomeza avuga ko yafunzwe inshuro nyinshi kubera kurenga ku mabwiriza ya Guma mu rugo kubera guhabwa akato n’inzego z’ibanze, aho twacaga hose batwitaga abasambanyi

Twegereye abayobozi b’inzego z’ibanze batunzwe agatoki mu gutoteza abakora akazi ko kwicuruza, Abayobozi b’inzego z’ibanze bahakanye ivangura n’itoteza, bemeza ko byaterwaga n’uko abo bagore bakundaga utubari cyane bafatirwa mu tubari bagafungirwa muri stade.

Muri guma mu rugo nta muntu wasohokaga iwe abatishoboye bahabwaga ibyo kurya na Leta ariko hari abavuga ko batigeze babibona barimo n’abicuruza (Foto ububiko)

Umwe mu bayobozi yagize ati “Batezaga umutekano muke mu mudugudu, tukitabaza DASSO, bagatukana, bakarwana ndetse bakabwira abashinzwe umutekano ko batarya kawunga ko bamenyereye ifiriti.” Ngo aho niho bagonganaga n’abashinzwe umutekano.

Deborah Mukasekuru, umuhuzabikorwa w’ishyirahamwe ry’igihugu rishinzwe gufasha abafite virusi itera SIDA, yavuze ko byari ibintu bitoroshye, kuko bagerageje gukora ubuvugizi kugira ngo abakora akazi ko kwicuruza bitabweho, kandi Leta yaragerageje nubwo byari ibihe bidasanzwe.”

Ati: “Ntushobora gushinja Leta kuko Corona yaje itunguranye Leta itarabyiteguye, ariko yagerageje gukora ibishoboka ngo ifashe abafite intege nke barimo n’abicuruza”

Ibibazo nkibi biri n’ahandi muri Afrika.

Abagore n’abakobwa bicuruza babarirwa mu bantu bakennye cyane, ariko ni ngombwa cyane ko abatanga serivisi z’ubuzima bahangana n’ibibazo nk’ibi by’ingutu kuko serivisi z’ubuzima zihungabanye, abantu bashira cyane cyane abafite virusi itera sida.

Ibi byagarutsweho na Dr. Aflodis Kagaba, umuganga akaba n’umuyobozi mukuru wa Health Development Initiative,HDI,  wavuze ko kudafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida ari ikibazo gishobora gutuma abafite iyo virusi bapfa amarabira.

Niyo mpamvu uyu muryango wegereye bamwe mu bakora akazi ko kwicuruza bakennye, ubaha ibyo kurya n’ ibikoresho by’isuku kandi ukanakomeza gukora ubuvugizi  kuri leta kugira ngo ikomeze kwita kuri abo bantu.  

Agira ati “Abarenga 45% by’abakora akazi ko kwicuruza bagera ku 12.000 mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba babana na virusi itera SIDA, kandi bagize umuryango nk’abandi baturage ndetse  bakwiriye kubaho neza.”

Mu murwa mukuru wa Zimbabwe, Harare, abenshi  bakora akazi ko kwicuruza binubiye cyane ko bagorwa no kwivuza nk’uko byatangajwe na Talent Jumo, umuyobozi w’ikigo cyita ku buzima bw’imyororokere  abitangariza ibiro ntaramakuru by’abanyamerika AP

 Iki kinyamakuru cyanditse ko  byabaye akaga gakomeye kuko abagore n’abakobwa benshi bicuruza ku isi batashyizwe muri gahunda zo gufashwa n’ibihugu byabo mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19, abashakashatsi bo mu ishuri ry’ubuvuzi rya Hygiene & Tropical Medicine mu Bwongereza naryo ryabigaragaje nk’ikibazo gikomeye.

Mu Mwaka wa 2020 Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurwanya Sida UNAIDS, Winnie Byanyima yavuze ko abakora akazi ko kwicuruza muri Afurika bimwe.

Ati: “Bamwe bagize ipfunwe birukanwa mu ngo zabo bitwa isoko ya coronavirusi.”  yasabye leta z’ibihugu  kubinjiza  muri gahunda zo kwirinda no kurengera imibereho  y’abakora akazi ko kwicuruza mu bihe bya COVID-19 no mu bindi bihe biba bidasanzwe.”

UNAIDS iburira kandi ku bijyanye no kubura imiti ku bantu babarirwa muri za miriyoni bafite virusi itera SIDA cyane cyane mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere, aho avuga ko gufunga imipaka byakumiraga uburyo bwo kugeza imiti ku bayikeneye.

Grace Kamau, ukomoka muri Kenya akaba n’umuhuzabikorwa wa UNAIDS hamwe n’umuryango nyafurika w’abakozi bakora akazi ko kwicuruza, avuga ko  abantu  bakora uyu mwuga nta mutekano bafite kuko badashobora kubona ibikoresho byo kwikingira cyangwa imiti ku buryo bworoshye.

Leta y’u Rwanda iha imiti igabanya ubukana bwa virusi itera Sida ku buntu, rwashimiwe cyane aho rugeze mu kurwanya virusi itera SIDA. Umubare w’abafite virusi itera Sida ni 3%, umubare umaze igihe udahinduka kandi n’ubwandu bushya ukaba ugabanuka cyane.

Taliki ya 1 Ukuboza 2021, ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Sida ku nshuro ya 33, minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel, yavuze ko n’ubwo u Rwanda ruhanganye n’icyorezo cya COVID 19 nk’ahandi hose ku isi, rudashobora gutererana abafite icyorezo cya SIDA. Uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Nyagatare; wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Dufatanye turandure SIDA.”

NB: Amazina yakoreshejwe ku bagore bicuruza twayahinduye kubera umutekano wabo

Ange Adeodata

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRayon sport yahagaritse umutoza Masudi Juma
Next articleUrukingo rwa 3 (rushimangira) igisubibozi kuri Covid-19 yihinduranyije

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here