Home Ubutabera Gusambanya abana bigiye kuba icyaha kidasaza mu Rwanda

Gusambanya abana bigiye kuba icyaha kidasaza mu Rwanda

0

Amakuru ava muri ministeri y’ubutabera avuga ko Minisiteri y’Ubutabera irimo gutegura umushinga w’itegeko ngenga rigena ko icyaha cyo gusambanya abana cyaba icyaha kidasaza.

Mu mategeko y’u Rwanda icyaha cya Jenoside n’icyaha cy aruswa nibyo byaha byonyine bidasaza. Ibindi byaha bikomeye bisaza nyuma y’imyaka icumi, ibidakomeye cyane bigasaza nyuma y’imyaka 3 n’ibyaha bito bisaza nyuma y’umwaka umwe.

Gusaza kw’icyaha bivuze ko nyuma y’uko gishaje urukiko rutakira ikirego kirebana n’icyo cyaha.

Umwe mu bayobozi bakomeye muri ministeri y’ubutabera yatangarije ko icyaha cyo gusambanya abana nacyo bashaka kucyongera ku byaha bya Jenoside n’ibyaha bya ruswa bidasaza. Bivuze ko uwasambanyijwe akiri umwana aba ashobora kuzabiregera urukiko nyuma y’imyaka myinshi kandi ikirego kikakirwa.

Uyu muyobozi yavuze ko ibikorwa byo gutegura uyu mushinga witegeko bikiri ku ntangiriro ariyo mpamvu atatangaza byinshi kuri wo.

Ubwiyongere bw’ibyaha byo gusambanya abana n’izindi mbogamizi nko kudatanga amakuru ku gihe, kwihisha kw’abakekwaho ibyaha ni ibimwe mu byo iri tegeko rizaba rije gukemura.

Imibare igaragaza ko  urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rwakiriye ibirego  12.840  birebana no gusambanya abana mu myaka 3 ishize.

Abaharanira uburenganzira bw’abagore bishimiye uyu ushinga witegeko bavuga ko uje gukemura byinshi kandi uziye igihe.

Nsanga Sylvie agira ati: “ Ibi bizafasha byinshi, kuko wasangaga umusambanyije umwana ajya kwihisha nyuma yo kuregwa ariko mu gihe iri tegeko rizaba ririho nta muntu uzongera kwihisha kuko azaba azi ko n’iyo hashira igihe kingana gute azafatwa.”

Annet Mukiga, nawe avuga ko iri tegeko rije gufasha abana b’abakobwa byinshi.

ati: “Uwahohotewe gutangaza ibyamubayeho ntibiba byoroshye kuko bisaba ko abanza guhumurizwa no kuganirizwa, ibi rero bishobora gutwara igihe uwahohotewe akazajya kubivuga icyaha cyaramaze gusaza.” Mukiga akomeza agira ati:

“ Mu gihe rero iri tegeko rizaba ririho nta wahohotewe uzongera kubura uko atanga ikirego kuko cyashaje.”

Gusambanya abana bigira ingaruka zirimo kubatera inda zitateguwe nkuko ministeri y’ubuzima igaragaza ko mu mwaka w’2016, abana b’abakobwa 17,849 aribo babyaye batarageza imyaka y’ubukure, 17,337 nabo babyara mu mwaka w’i 2017 mu gihe mu mwaka bazamutse bagera ku 19832 abana b’abakobwa babye mu mwaka w’I 2019 bari 23628 mu gihe bongeye kugabanuka bakagera ku 19701 mu mwaka w’ 2020.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKutandikishwa mu irangamimerere byamubujije izungura kandi yari abyemerewe
Next articleUganda: Bansabaga kwiyambura ubusa ngo bemere ko ndi umugore
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here