Home Uncategorized Gusebya Perezida nabyo byakuwe mu mushinga w’itegeko rigena ibyaha n’ibihano

Gusebya Perezida nabyo byakuwe mu mushinga w’itegeko rigena ibyaha n’ibihano

0

Umushinga w’itegeko rihindura itegeko nᵒ 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, wakuwemo ingingo ya 236 yateganya ko utuka cyangwa usebya Perezida wa Repubulika, aba akoze icyaha.

Abagize Intego ishinga amategeko y’u Rwanda (foto net)

Ubwo yagezaga ku badepite isobanurampamvu ry’umushinga w’itegeko rihindura itegeko nᵒ 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko Uwizeyimana Evode, yavuze ko gusebya Umukuru w’Igihugu nabyo byakuwe muri uyu mushinga.

Ati “Nubwo Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko ingingo ya 236 itanyuranya n’ingingo ya 15 na 38 z’Itegeko Nshinga, turasanga ikwiye nayo kuvamo bitewe n’uko abantu benshi bakomeza kugaragaza ko ibangamiye ubwisanzure bwabo bwo gutanga ibitekerezo ku Mukuru w’Igihugu.”

Urukiko rw’Ikirenga rwari ruherutse gutegeka ivanwaho ry’ingingo zimwe n’ibika bigize Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, nyuma y’Ikirego cyatanzwe na Me Mugisha Richard ndetse icyo kirego cyanashyigikiwe n’ishyirahamwe ry’abanyamakuru bo mu Rwanda ARJ, ariko ruza kugumishaho ibihano ku muntu usebya Umukuru w’Igihugu.

Uyu munyamategeko yasabaga ko habaho impinduka ku ngingo ya 236 iteganya ko utuka cyangwa usebya Perezida wa Repubulika, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko itarenze imyaka irindwi n’ihazabu irenze miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni 7 Frw.

Gusa mu gusoma umwanzuro w’urukiko, Prof Sam Rugege yavuze ko iyi ngingo yo igendana n’inshingano zihariye Perezida afite zo kurinda ubusugire bwacyo, ku buryo kumusebya byahungabanya byinshi bitewe n’inshingano afite ku gihugu.

Urukiko rwagumishijeho iyi ngingo, nyuma yo kwanzura ko rusanga hari itandukaniro ku gusebya Perezida wa Repubulika n’abandi bantu, kuko abasanzwe bashobora kuregera indishyi, ariko kuri Perezida, ubwinshi n’uburemere bw’inshingano ze ntibwamukundira.

Ubwo Urukiko rw’Ikirenga rwafataga umwanzuro w’uko gusebya Perezida wa Repubulika ari icyaha, Perezida Kagame ntiyemeranyije n’uyu mwanzuro, aho yavuze ko icyo kitari gikwiye kuba icyaha mpanabyaha ahubwo cyaba mbonezamubano.

Iri tangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ryavugaga ko Perezida wa Repubulika ‘yubaha ubwigenge bw’ubucamanza. Yubaha umwanzuro uherutse gufatwa n’Urukiko rw’Ikirenga ukura mu mategeko mpanabyaha ibyari ibyaha byo gukoza isoni abayobozi b’igihugu n’abashinzwe umurimo rusange w’igihugu’.

Rikomeza rigira riti “Perezida ariko ntiyemeranya no kugumisha mu mategeko mpanabyaha ingingo y’itegeko irebana no gutuka cyangwa gusebya Umukuru w’Igihugu, kandi na we ari Umuyobozi w’Igihugu. Yemera ko ari imbonezamubano aho kuba icyaha mpanabyaha, kandi yizeye ko iki kibazo kizakomeza kuganirwa.”

Ubwo iri tangazo ryasohokaga, abasesengura imikorere y’inzego mu Rwanda bavuze ko hari amahirwe menshi ko iri tegeko ryasubirwamo, ndetse iyo ngingo ikavanwamo, none bigaragara ko biri mu nzira.

Aya makuru tuyakesha ibitangazamakuru bitandukanye, byegeranyijwe na MLouise Uwizeyimana

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKwibohora 25: Ubukwe bw’umukobwa wa Perezida
Next articleKuba umugore wa Perezida wa Amerika ntibimubuza kwambara ibicitse

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here