Home Amakuru Ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu itangazamakuru ryahagurukiwe

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu itangazamakuru ryahagurukiwe

0
Umwanya munini abanyamakuru bawumaze bagerageza kumva icyo bakwiye kwita ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Bamwe mu bayobozi b’ibitangazamakuru ngo bakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina abanyamakuru. Hari n’abanyamakuru barikorera bagenzi babo. Ibyo babivugiye mu nama nyunguranabitekerezo yateguwe n’urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC kuri 16 Gicurasi 2019 yabereye i Kigali.

Bamwe mu banyamakuru ntibasobanukiwe neza ibigize ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Umwe mu banyeshuri wimenyerezaga umwuga w’itangazamakuru hano i Kigali, yahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Yabitangarije ku rubuga rwe rwa Twitter amaze gutaha i wabo i Burayi.

Nk’uko akomeza abisobanura, ngo yagiye akorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina ariko akihagararaho. Ibyo byamugizeho ingaruka kuko ngo abamukoreshaga bagiye bamuhimisha kudatangaza inkuru ze. Uwo munyeshuri yabigaragaje igihe isi yose yari mu bukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bwiswe #METOO ku rubuga Twitter.

Bamwe mu banyamakuru, bavuze ko ihohoterwa rimaze igihe. Gusa ngo benshi batinyaga kurivuga kubera ko banga gutakaza akazi kabo. Ikindi ngo n’abashoboye kubivuga ntibahabwa ubutabera.

Peace Tumwesigyire umwe mu banyamakuru urwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina yasabye abanyamakuru kugira umuco wo kuvuga ihohoterwa ribakorerwa. Ibyo byatuma ikibazo kidakomeza gufata intera nini.

Naho Anne Marie Niwemwiza, umwe mu bayobozi b’ishyirahamwe ry’abanyamakuru b’abagore ARFEM, avuga ko abagabo cyangwa abagore bakora umwuga w’itangazamakuru bakwiye kumenya kuvuga Hoya. Yongeraho ko bibaye ngombwa ukomeje guhohoterwa wakwereka uguhohotera wamaramaje ko utabyemera.

 

Ubuyobozi bw’ikinyamakuru The Newtimes bwamaze gushyiraho ingamba zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu kazi

Kennedy Ndahiro umwe mu bari mu buyobozi bw’ikinyamakuru The Newtimes yasobanuye mu kinyamakuru cyabo bafashe ingamba zo gukumira iryo hohoterwa. ati”Twafashe ingamba zo kubikumira, dushyiraho lisiti y’ibigomba kubahirizwa mu kurwanya iryo hohotera ryaba irikorerwa abagabo cyangwa abagore.”

Ibi byose byatumye abanyamakuru basaba ko inzego zibahagarariye zishyiraho ingamba zo kubikumira zigendeye ku muco nyarwanda. Hagakurikiraho gusaba ibigo byose by’itangazamakuru kubyubahiriza.

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni ikintu cyose umugabo akorera umugore cyangwa umugore akorera umugabo nta bushake bwa bombi.

Marie Louise Uwizeyimana

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMaj.Sankara yanze kuvugana n’itangazamakuru-RIB
Next articleKarongi: Hari abanze kwitwa abaturage nk’abandi kubera akato.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here