Home Uncategorized Hakuzimana Rashid avuga ko atari bwitabe RIB

Hakuzimana Rashid avuga ko atari bwitabe RIB

0

Hakuzimana Rashid umaze kumenyerwa ku mbugankoranyambaga “Youtube” avuga ko ari umunyepolitiki wigenga abandi bakavuga ko atari umunyepolitiki ahubwo ko ari intagondwa ihakana ikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi avuga ko atari bwitabe urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha rwamuhamagaje kubera impamvu y’ubukene.

Ibi Rashid yabitangaje kuri uyu wa kabiri mbere y’uko yitaba RIB ku wa gatatu nkuko ku inyandiko imuhamagaza ibigaragaza.

Hakuzimana Rashid agira ati: “Uyu munsi ntabwo ndibwitabe RIB kuko nta mafaranga yo kwishyura umwunganizi mu mategeko ndabona.”

Kwitaba Rib ushobora kwijyana cyangwa ugaherekezwa n’umwunganizi wawe mu mategeko kuko byose byemewe n’amategeko.

Hakuzimana Rashid yandikiwe na Rib mu ntangiriro z’iki cyumweru asabwa kwitaba uru rwego kuri uyu wa gatatu mu gitondo.

Ihamagazwa rye ryaje nyuma y’iminsi mike akoze ikiganiro ku muyoboro wa youtube, asaba ko gahunda yo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside yakurwaho. Nyuma y’iki kiganiro abantu batandukanye ku mbugankoranyambaga bamusabiye gufungwa kubera ayo magambo.

Hakuzimana Rashid ahakana ibyo ashinjwa byose akavuga ko akoresha uburenganzira ahabwa  n’itegeko nshinga bwo gutanga ibitekerezo  bye uko abyumva.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAPR FC ntishoboye kugura rutahizamu, yaguze abakinnyi badashoboye- Adil
Next articleGishari: Minisitiri w’intebe Ngirente arasoza amasomo y’abapolisi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here