Home Ubutabera Hakuzimana Rashid nyuma yo gusabirwa gufungwa yahamagajwe

Hakuzimana Rashid nyuma yo gusabirwa gufungwa yahamagajwe

0

Hakuzimana rashid umaze kumenyerwa ku mbugankoranyambaga cyane nka Youtube avuga k ari umunyepolitiki wigenga bamwe bakamushinja kugira ingengabitekerezo ya Jenoside yatumijweho n’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha RIB.

Hakuzimana Rashid ahamagajwe nyuma y’iminsi mike ku mbugankoranuambaga cyane bnka Twitter hari inkubiri y’abasaba RIB kumufunga nyuma y”ikiganiro aheretuse gukora ku muyoboro wa Youtube.

muri icyo kiganiro cyabaye intandaro yo gusabirwa gufungwa avuga ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiriye kuvanwaho. Yavuze ko mu Rwanda, Abahutu n’Abatutsi bagiranye ikibazo, bityo mu kubabarirana bikwiriye ko nta muntu wakomeza kubyibuka.

Hari n’aho yakomeje avuga ko mu “myaka 27 ishize, nta kintu na kimwe kwibuka byunguye”

RIB ihamagaje Hakuzimana rashid Nyuma y’aya amagambo n’inkundura imusabira gufungwa n’ubwo mu ibaruwa imuhamagaza hatagaragaramo impamvu y’ihamagagazwa.

Si ubwambere Hakuzimana Rashid yitabye RIB kubera ibghaniro akora we yita ibya politiki kuko no mu minsi ishize yatujmijweho n’uru rwego araganirizwa. Nyuma yo gutumizwaho yavuze ko yaganirijwe abuzwa kuvuga kuri ” Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Mu ibaruwa yandikiwe yasabwe kwitaba RIB mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri yitwaje ibimuranga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRNC ya Kayumba Nyamwasa niyo iri inyuma y’abashaka gusenya Green Party
Next articleUrukingo rwa Covid 19, kimwe mu bisubizo ku guhashya iki cyorezo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here