Kuri uyu wa kane nibwo urukiko ruku rwagombaga gutangira kuburanisha mu mizi Hakuzimana Rashidi ukurikiranyweho ibyaha birimo guhakana Jenoside, gupfobya Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha.
Hakuzimana yabwiye urukiko ko atagomba kuburana kubera imbogamizi zitandukanye zirimo abashinjacyaha bari kumushinja ataribo bagakwiye kuba bamushinja.
Yavuze ko yagombaga kuburana n’Umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye kuko ari ho dosiye yagejejwe ubwo yavaga mu Bugenzacyaha aho kuba Ubushinjacyaha bwo ku rwego rw’igihugu.
Yasabye ko urukiko ko rwatesha agaciro ifungwa rye kuko rinyuranyije n’amategeko cyane ko dosiye ye yateguwe n’Umushinjacyaha utabifitiye ububasha.
Hakuzimana yasobanuye ko n’igihe yafatwaga hatubahirijwe amategeko kuko Ubugenzacyaha bwanditse ko afatiwe i Gatsibo nyamara yarafatiwe muri Gasabo.
Yaragaje ko uburyo yahamagawe na byo bitubahirije amategeko kuko hakoreshejwe ingingo y’abadafite aho babarizwa hazwi kandi afite umwirondo.
Yavuze ko afungiye ahantu habi cyane ku buryo imiterere yaho itatuma ategura urubanza neza.
Umunyamategeko umwunganira Me Matimbano Barthon yavuze ko hari inzitizi zo kutabona umwanya wo gutegura urubanza mu buryo bwuzuye bitewe n’uko inyandiko zijyanye n’imitegurire ya dosiye ye, gereza itajya yemerera ko Hakuzimana Rashidi azimushyikiriza.
Ibi nibyo umucamanza wari ukuriye inteko iburanisha yahereyeho avuga ko bigaragara ko batiteguye kuburana kandi ko abona ibyo bavuze ntacyo ubushinjacyaha bwabasubiza ahitamo kwimurira urubanza ku wa 11 Gicurasi 2023.
Ku wa 10 Ukwakira 2022, nibwo urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwanzuye ko Hakuzimana Rashidi azaburanishwa n’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka kuko ibyaha ashinjwa yabikoreye ku rubuga rwa Youtube bityo ko birenze imipka y’u Rwanda. Ibi Hakuzimana n’umwunaganira mu mategeko Me Matimbano Balton, ntabikozwa avuga ko agomba kuburanira mu rukiko rwisumbuye rwa nyarugenge kuko rusanzwe ruburanisha ibyaha by’inshinjabyaha.