Home Imyidagaduro Haravugwa imikoranire yo hafi hagati ya Rasmuda na Esther Anderson wakoranye na...

Haravugwa imikoranire yo hafi hagati ya Rasmuda na Esther Anderson wakoranye na Bob Marley

0

Nyuma yo kumva ibihangano  bya Rasmuda , icyamamare mpuzamahanga Esther Anderson ukomoka muri Jamaica wakoranye byo hafi n’ abahanzi nka Bob Marley, Peter Tosh yatangiye gushyigikira umucuranzi nyarwanda wa Reggae Rasmuda.

Amakuru Rasmuda  ageza kuri Integonews.com yemeza ko hashize igihe kinini agirana ibiganiro byimbitse byo mu rwego rw’ ubuhanzi na Esther Anderson.

Rasmuda yagize ati” Kugirana ibiganiro na Esther Anderson nk’ umuntu wakoranye n’ abahanzi bakomeye biranyubaka cyane kuko byatumye ndushaho kureba kure mu rugendo rw’ ubuhanzi bwanjye ahanini  uyu Esther Anderson anyumvisha ko umuziki nkora ari mwiza ariko agashimangira ko ngomba kwibanda mu gukoresha ibicurangisho gakondo”.

Rasmuda akomeza avuga ko impamvu Esther ashimangira ku ikoreshwa ry’ ibikoresho gakondo ngo ni uko yemera ko Afurika ari isoko y’ inganzo ngali.

Ati” Nk’ umuntu wakoranye n’ abacuranzi b’ abahanga mu njyana ya REGGAE nka Bob Marley nta kabuza ko yizera ko umuhanzi nka njye mfite umwimerere bityo akumva ko hari amajwi meza nakura mu nanga, ikembe, umuduri , umwirongi, amakondera n’ ibindi byisnhi bitandukanye.

Mu gihe cya vuba Rasmuda arateganye gutangira gushyira mu ngiro inama yagiye agirwa na Esther Anderson aho akazakora amashusho y’ indirimbo ze zigize album ye bityo akazazohereza Anderson nawe akazagerageza kuzijyana  ku rwego mpuzamahanga

Esther Anderson w’ imyaka 76 y’ amavuko yabaye gafotozi wa Robert Nesta Marley ariko amubera umujyanama (Manager) kuva muri za 1960 ariko ibyo yabivangaga n’ ibindi bikorwa byinshi birimo gukina filime anategura amarushanwa ya nyampinga abivanga no kwambika abakinnyi bya kinyamwuga ibintu yize mu rwego rwo hejuru rwa kaminuza i Londres mu Bwongereza.

reba indirimbo nshya ya Rasmuda

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIkigo gikomeye cyaciwe miliyoni 60 kubera kwima akazi ufite ubumuga
Next articleIgihugu cy’Afurika cyambere kigiye gutangira gukora inkingo za Covid-19
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here