Home Ubutabera Hari ababana batarasobanukirwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bashakanye

Hari ababana batarasobanukirwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bashakanye

0

Mu itegeko no 59/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina mu Ingingo yaryo ya 5 rigira riti: “Gukoresha ku gahato imibonano mpuzabitsina uwo bashyingiranywe. Abashyingiranywe bafite uburenganzira bungana ku birebana n’imibonano mpuzabitsina, ubw’ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro. Birabujijwe gukoresha ku gahato imibonano mpuzabitsina uwo bashyingiranywe.”  

Nubwo bimeze gutyo, hari bamwe mubagabo n’abagore bubatse ingo baganiriye na Mamaurwagasabo bo mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bagaragaza ko bigoye kwiyumvisha ukuntu abashakany ebahohoterana muri ubwo buryo kandi buri umwe muribo azi ko umubano wabo ushingiye ku mibonano mpuzabitsina nk’ikibatsi cy’urukundo n’ishingiro ryo kororoka k’umuryango.

Munyaneza Canisius washakanye na Uwimana Jeanninne bo mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gatenga, yatangaje ko yubatse vuba n’umugore we ariko atari azi neza ko gushaka gukora imibonano mpuzabitsina n’umugore we byageraho umwe muri bo abafatwa nk’uwahohoteye mugenzi we bigize icyaha mpanabyaha.

Yagize ati “Njye ntabwo nari nzi ko ririho, kuko nzi ko kuba mwarabanye uba ubyemerewe igihe cyose. Kuko nubundi uwo mubana ni wowe aba abibikiye nk’umva ko rero nta tegeko rihari ribihana.”

Munyaneza akomeza avuga ko yumva byagera aho wenda biba ikibazo cy’ihohoterwa ari uko ashatse gukora imibonano mpuzabitsina nk’abashakanye akabyanga kandi abona nta mpamvu ifatika ibimuteye. Yongeraho ko nk’umugabo igihe bagiye gukora imibonano mpuzabitsina n’umugore we akumva bitagenze neza nk’uko bisanzwe atavuga ko umugore we aba yamuhohoteye. At ati “Ubwo nyine uwo munsi ni ko biba byagombye kuba.”

Rugamba Josua wo mu murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro, we avuga ko nawe atiyumvisha uko umugabo n’umugore bashobora guhohoterana mu bijyanye n’inshingano zabo zo gutera akabariro, cyane ko baba barahujwe n’urukundo rushingiye kuri byo. Ati “Icyo nanjye ni cyo nkeneye kumenya. Ntabwo nari nzi ko iryo tegeko ririho kandi nta nubwo ndanasobanukirwa neza ukuntu umuntu ahohotera uwo bashakanye ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina.”

Umugore we Kaneza Ignacienne, avuga ko we atabyita ko yamuhohoteye ahubwo byaba ari ugukunda gukora imibonano mpuzabitsina agakabya. Ati “N’ubundi uva mu rugo iwanyu uzi icyo ugiye gukora. Umugabo wawe rero sinumva impamvu warinda uvuga ngo agufashe ku ngufu kandi mwakoze ibyo amategeko abemerera gukora n’ijambo ry’Imana ribiha umugisha nk’abashakanye imbere y’Imana.

Akomeza agira ati “Wenda nabyita ko yampohoteye igihe abikoze bya kinyamanswa akankomeretsa nabimubwira ntabyumve, wenda yanyoye ibiyobyabwenge bituma atanyumva ko wenda ndi kubababara. Naho ubundi kuba yabishaka kenshi numva nta kibazo kubimwemerera kuko byanavaho biduteranya cyangwa agatangira kujya anca inyuma kuko ntamugereye ku ngingo.”

Mugemana James Kalisa wo mu murenge wa Kinyinya we avuga ko byashoboka ko iryo hohoterwa ribaho ariko akenshi yumva ari umugabo uhohotera umugore.

Ati “Uko mbyumva, ni igihe amukoresheje imibonano mpuzabitsina umwe muri bo atabishaka. Kutabishaka bishobora guturuka ku mpamvu zitandukanye, ashobora kuba arwaye, ashobora kuba umugore ari mu mihango akumva atari ngombwa, akumva mu gihe bibaye byamubangamira, ibyo bigatuma yumva ko atari ngombwa ko icyo kintu kibaho.”

Mugemana avuga ko umugabo ashobora gufatwa nk’uwahohoteye umugore we mu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina igihe habaye impavamvu zahinduye imyitwarire ye.  

Ati “Bishobora guterwa n’uko yasinze cyangwa se hari ibindi biyobyabwenge bimusunikira gukora icyo kintu, cyangwa se nuko basanzwe babana asa nkaho atoteza umugore we, akumva ko icyo ashaka cyose agomba kugikora atitate ku kuba mugenzi we abikeneye cyangwa atabikeneye. Nzi ko hari itegeko ribihana ariko sinari nzi igihano k’iryo tegeko.”  

Umunyamategeko, Me. Venuste Kagabo, usanzwe aburana bene izo manza, avuga ko imanza zijyanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bashakanye zirimo nubwo atari nyinshi ziregerwa.

Yongeyeho ko hari n’ikibazo cy’uburyo zihindurirwa inyito mu gihe cy’urubanza ahanini hagamijwe kugabanya uburemere bw’icyaha cyakozwe.

Yagize ati “Ntabwo zihari nyinshi ariko zirahari gusa ni uko zidakunze kujya mu rukiko cyane kandi n’iyo zigiye mu rukiko hari igihe usanga babigenekereje bakabivuga mu buryo buziguye bakabivuga nkaho ari uguhoza ku nkeke ariko kuba zihari ko zirahari.”

Avuga ko usanga mu rubanza umwe aba agaragaza ko yabitewe nuko yanze ko babonana kandi ari umugabo we, cyangwa umugore akagaragaza ko umugabo abimusaba n’igihe kigoye. Me. Kagabo asobanura ko usanga ikigorana kugira ngo byitwe mu mategekoko ko yamuhohoteye ari ukubona ikimenyetso ku wareze bigatuma nk’umugabo wabikoze abaye umwere cyangwa byiswe koamuhoza ku nkeke.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, Mushenyi Innocent yabwiye Mamaurwagasabo ko mu nyigisho baha abitegura kurushinga babumvisha ko imibonano mpuzabitsina hagati yabo ari ubwumvikane, bakamenya ko umuntu atandukanye n’inyamanswa.

Ati “Icya mbere ni ubushake, yamufashe ku ngufu nta bushake, ese bimaze kuba yaba yabigaragaje ate, yabitangiye ikimenyetso, yamureze, byagenzi gute? Kuko ari ubuzima bwite bw’abantu ariko hakazamo nanone ikintu twita umuco ariko itegeko rirabisobanura, iyo nta bushake bitangirwa n’ikirego umwe akaba yanakurikiranwa iyo hari ibimenyetso.”

Akomeza avuga ko abashyingiranywe babasobanurira ko n’igihe bahayeho kutumvikana hakazamo no kuba umwe yazana ibikangisho kuri mugenzi we ibyo nabyo bigize icyaha gikurikiranwa n’amategeko.

Mu gihe ukorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina akomeje kuryihererana rishobora kumugiraho ingaruka zitandukanye zirimo kwiyanga, kwiheba bikaba byamusunikira no gushaka kwiyambura ubuzima cyangwa kubwambura uumukorera iryo hohoterwa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmashuri, ibiro bya leta n’ibyabikorera n’insengero birafunzwe
Next articleUganda yamuritse umuti gakondo wa Covid-19
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here