Home Ubutabera Hari abagore batinya kuvuga ihohoterwa bakorerwa mu ngo kugira ngo batiteranya

Hari abagore batinya kuvuga ihohoterwa bakorerwa mu ngo kugira ngo batiteranya

0

Mu gihe inzego z’igihugu n’imiryango inyuranye yahagurukiye ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa mu ngo no hanze yazo, hagashyirwaho n’amategeko ahana ibyaha birishamikiyeho, hari abagore bavuga ko kurega uwabahohoteye ari ukwiha rubanda. Aba bahitamo guceceka bagapfiramo imbere.

Batamuriza Madelene wo mu Karere ka Gasabo, umurenge wa Kimironko yavuze ko yakorewe ihohoterwa rishingiye kugitsina n’umugabo we kubera ubusinzi ariko akanga kumujyana mu buyobozi.

Yagize ati“Mbyara umukobwa, umugabo yagiye antoteza kuko yashakaga umuhungu akankubita, mbonye ntazihanganira guhora nkubitwa n’umugabo mpitamo kwahukana nigira iwacu nanga gutabaza kuko numvaga ndamutse mbivuze nkabibwira abaturanyi naba nisebeje, yaje kuncyura avuga ko atazongera turasubirana ariko n’ubu ntacyahindutse. Ndaceceka kugira ngo ntasenya, niko zubakwa.”

Uretse abagore bahohoterwa bagaceceka, hari n’abangavu bavuga ko babayeho nabi mu miryango y’iwabo bitewe n’uko abagabo babateye inda bahungira mu tundi duce, ababyeyi babo nabo bakaba batishoboye, ndetse bakabahoza ku nkeke. Bavuga ko bigoye kurega ababahohoteye kandi baratorotse, bakanavuga ko batarega ababyeyi babo kuko aribo bakesha amaramuko.

Umwari Dorothee ni umukobwa w’imyaka 20, nawe atuye Nyagatovu. Ku myaka 18 yatewe inda n’umugabo avuga ko yatorotse akajya mu ntara ariko akaba abayeho nabi dore ko n’ababyeyi be bamuhoza ku nkeke. Divine yagize ati” Natewe inda mfite imyaka 18, ni umuhungu wambwiye ngo njye kumusura mvuye ku ishuri amfata ku ngufu antera inda nabibwiye mu rugo bajya kumurega mu muryango yemera ko azamfasha nyuma aza gutorongera ndamubura. Mu rugo tubayeho nabi, ababyeyi nabo barancunaguza ngo narabarumbiye.”

ukandasira Caritas umuyobozi wungirije wa Gender Monitoring Office/Photointernet

Mukandasira Caritas umuyobozi wungirije wa urwego rushinzwe kurengera uburinganire n’ubwuzuzanye (Gender Monitoring Office) ushinzwe kurwanya ihohoterwa, avuga ko guhishira uhohotera abandi bitiza umurindi icyo cyaha kuko kuriceceka ari ko kurikuza.

Yagize ati“Ihohoterwa rigira ingaruka nyinshi, iyo rihishiriwe bituma uwakoze icyo cyaha akomeza kwidegembya ndetse agahohotera n’abandi. Ikindi ni uko uwakorewe ihohoterwa atabasha kubona ubutabera bukwiye, bikamusigira ibikomere, ipfunwe, kwangwa n’abandi,ihungabana,…”

Uyu muyobozi yibutsa abantu muri rusange ko hariho inzego zashyizweho zigamije guhashya burundu ihohoterwa rishingiye ku gitsina nka Isange One Stop Center, MAG, RIB ndetse n’indi miryango n’abafatanyabikorwa batandukanye. Agashishikariza uhuye n’ihohoterwa cyangwa umureberera kugana izo nzego.

Mu itegeko N°59/2008 RYO KUWA 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina, Ingingo ya 36: ivuga ko umuntu wese wanze gutabara cyangwa gutabariza uwakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uwanze gutanga ubuhamya ku ihohoterwa ryamukorewe cyangwa ryakorewe undi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000 frw) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000 frw), cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Imibare itangwa n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, bugaragaza ko mu mwaka wa 2019-2020 mu gihugu hose hakiriwe ibirego 4,265 by’abana b’abakobwa basambanyijwe. Intara y’i Burasirazuba niyo yagaragayemo ibyaha byinshi kuko mu mwaka wa 2020, Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) rwakiriye ibirego 1,466 harimo n’abatewe inda imburagihe.

Zimwe mu ngamba zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo Iteka rya Minisitiri w’intebe N ° 001/03 ryo ku wa 11/01/2012 rigena uburyo inzego za Leta zikumira kandi zigakurikirana ihohoterwa rishingiye ku gitsina: Iri tegeko riha inshingano inzego zose za Leta mu gukumira no gugaragaza ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Urwego rushinzwe kurengera uburinganire n’ubwuzuzanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (Gender Monitoring Office) rwashyizeho umurongo 5798 ndetse n’umurongo wakwandikaho ikirego cy’ihohoterwa ari wo https://gmo.gov.rw/index.php?id=581

Mporebuke Noel

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda rwatse amakuru ya “Covidex”umuti wa Covid-19 ukoreshwa muri Uganda
Next articleÁlvaro Morte wamamaye nka Professor muri Lacasa de papel avuga uko yakize Kanseri
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here