Home Politike Hari Abanyarwanda Congo ifunze mu buryo butemewe

Hari Abanyarwanda Congo ifunze mu buryo butemewe

0
Minisitiri Vincent Biruta, yandikiye mugenzi we wa Congo amumenyesha abanyarwanda bafungiwe muri Congo

Mu gihe imirwano hagati ya M23 n’igisirikare cya Leta ya Congo ikomeje kuzambya umubano w’u Rwanda na Congo kuri ubu u Rwanda rurasaba Congo gufungura abaturage barwo babiri ifunze mu buryo butemewe n’amategeko.

Nyuma y’uko ku wa 31 Ukwakira, leta ya congo ifashe umwanzuro wo kwirukana ambasaderi w’u Rwandmuri Congo, Karega Vincent, ikanahamagaza uwari uyihagararaiye mu Rwanda kuri ubu u Rwanda nirwo rufite ibyo rusaba Congo.

Ikinyamakuru Jeune Afrique kivuga ko cyabonye ibaruwa minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Vincent Biruta, yandikiye mugenzi we wa Congo, Christophe Lutundula amusaba gufungura abanyarwanda bafungiwe muri iki gihugu.

Muri iyo baruwe Vincent Biruta agira ati: “Tubabwiye dukomeje ifungwa ry’abanyarwanda babibi bari basanzwe baba muri Congo”

Umwirondoro w’aba banyarwanda bafunzwe ntutangazwa ndetse n’icyo bari basaznwe bakora muri Congo iki kinyamakuru nticyagitangaje.

Leta ya Congo nayo ntirasubiza iyi baruwa yemera ko aba bantu bafunzwe n’icyo baba bafungiwe cyangwa ngo ibihakane.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleTanzania: Umunyarwandakazi ni umwe mu bapfiriye mu mpanuka y’indege
Next articleCongo yemeye ko yavogereye ikirere cy’u Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here