Home Uncategorized Hari abaturage baziko ibarura rusange rigamije gufasha abakene

Hari abaturage baziko ibarura rusange rigamije gufasha abakene

0

Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali bavuga ko biteguye kuzatanga amakuru mu ibarurarusange ari mu nyungu zabo kuko baziko ibarura rusange rigamije kureba abakene ngo bafashwe.

Batamuliza utuye mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo avuga ko yiteguye kuzakira abakarani  bibarura ariko ko atababwira ibyo atunze byose kugirango atazibuza amahirwe mu gihe kizaza.

“ Abakarani b’ibarura nzabakirira hanze kuko sinababwira cyangwa ngo mbere ibyo ntunze byose, wasanga iri barura ariryo bazaheraho bafasha abantu kandi nanjye ubwo bafasha nkaba mbukeneye.”

Uyu mubyeyi uri mu kigero cy’imyaka 25 avuga ko amakuru azatanga ariyo ashobora kuzifashishwa mu byiciro by’ubudehe bishya.

“Twabonye ubushize bafata amakuru ngo badushyire mu byiciro by’ubudehe bishya ariko nti byabaye nkeka ubu barahinduye uko bashyiraga mu byiciro ubu bakaba bazajya badusanga mu rugo ngo barebe ibyo dutunze babone kudushyira mu byiciro.”

Niyigena nawe utuye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo avuga ko atarasobanukirwa neza akamaro k’ibarura rusange.
“ Njye ni ubwambere nzaba mbaruwe nta rindi barura nzi kuko rishobora kuba ryarabaye ndi muto bitandeba, iri barura rero nkeka rifitanye isano no kureba abakene ngo babafashe  niyo mpamvu tuzatanga amakuru ari munyungu zacu kugirango ayo makuru nibazayagenderaho bagiye gufasha abakene natwe tuzabe turimo.”

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, avuga ko hari gutegurwa inama z’abaturage mbere y’uko ibarura rusange ritangira ngo babanze basobanukirwe akamaro karyo.

“Muri izo nama niho tuzibukiriza n’abakoresha ko bakwiye guha abakozi babo impushya bakajya kubarurwa kuko nti byumvikana ko amakuru y’urugo azatangwa n’umukozi waho aho gutangwa na nyiri urugo.”

Amakuru azakusanywa muri iri barura azafasha mu igenamigambi ry’igihugu ntazifashishwa mu kugena imisoro n’ibyiciro by’ubudehe nk’uko byemezwa na Murangwa Yussouf, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’ibarurisha mibare.

“Ibibazo bizabazwa mu ibarura rusange ni ibiasanzwe, ababa mu rugo, imyaka yabo, isano bafitanye n’ibindi nk’ibyo. Ayo makuru ntaho ahuriye n’ibyiciro by’ubudehe cyangwa guha inyungu runaka umuntu runaka ni amakuru ikigo cy’igihugu cy’ibarurisha mibare kizaha abashinzwe igenamigambi ahujwe.”

Ibikorwa bibanzariza ibarura rusange birimo gushyira nomero ku nzu byaratangiye ubu inzu nyinshi zimaze gushyirwaho nomero ziziranga.

Read more: Hari abaturage baziko ibarura rusange rigamije gufasha abakene

Buri myaka 10 mu Rwanda haba ibarura rusange nk’iri ritegerejwe rizatangira ku wa 16 rikageza ku wa 30 Kanama 2022 . Iryambere ryabaye mu Rwanda mu Mwaka wi 1978, andi akurikiraho mu 1991, 2002 n’iriheruka mu mwaka wi 2012.

Ubutumwa bw’ikigo cy’igihugu cy’ibarurisha mibare ku ibarura rusange ritegerejwe

I. IGIKORWA CY’IBARURA RUSANGE NI INGIRAKAMARO KU GIHUGU MURI RUSANGE NO KURI BURI MUTURAGE BY’UMWIHARIKO

Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ni umwe mu mishinga y’ibanze Igihugu gishingiraho kugira ngo kigene ibigomba gukorerwa abaturage byabageza ku majyambere arambye mu bijyanye n’ubukungu n’imibereho yabo ya buri munsi.

  • Abayobozi ku nzego zose bakeneye kumenya umubare w’abaturage bayobora kugirango bashobore gutegura igenamigambi rihamye, bazi neza abo bateganyiriza uko bangana, ibyiciro by’imyaka y’amavuko barimo, uko batuye n’uko biyongera.
  • Kugirango ibyo byose bishoboke, buri muntu asabwe kwibaruza, nta n’umwe wibagiranye cyangwa ngo yibaruze kabiri. Ba Nyir’ingo cyangwa ababahagarariye basabwe gutanga ibisubizo nyabyo bagaragaza imibereho bwite yabatuye urugo bose kugirango ingamba zizafatwa zizabe zije gukemeura koko ibibazo nyakuri byagaragajwe n’ibisubizo byatanzwe na buri rugo cyangwa ikigo.

 II. ABATURARWANDA BOSE BASABWE KWITABIRA IBARURA

Abaturarwanda bose baributswa ko, kuva tariki ya 16 kugeza ku ya 30 kanama 2012, hazakorwa Ibarura ry’abantu bose batuye mu Rwanda, baba abanyarwanda cyangwa abanyamahanga.

  • Basabwe rero kuzakira neza abakarani b’Ibarura bazaza bababaza ibijyanye n’imibereho bwite y’abantu bose batuye n’ibyerekeye imiturire n’imiterere y’inzu babamo.
  • Kugirango haboneke imibare nyayo, buri muntu wese utuye mu rugo agomba kwibaruza,  nta n’umwe ukwiye kwibagirana cyangwa ngo abarurwe kabiri.Basabwe cyane cyane gutanga ibisubizo nyabyo ku bibazo byose bazabazwa.
  • Abakarani b’Ibarura bazasanga abantu mu ngo zabo. Abantu batuye mu bigo nk’inkambi z’abasirikare, abagororwa bari muri gereza, abarwayi bari mu bitaro n’abandi nk’abo bazabarurwa mu buryo bwihariye.

 III. ABATURARWANDA NTIBAKWIYE KUGIRA IMPUNGENGE N’IMWE KURI IKI GIKORWA CY’IBARURA RUSANGE

  • Abaturarwanda bose basabwe gusobanukirwaicyo twita« Ijoro ry’Ibarura ». Ni ijoro ngenderwaho mu gikorwa cy’Ibarura. Iryo joro rizaba ari kuwa 15 rishyira uwa 16 Kanama 2012. Bene ingo basabwe kwibuka (bishobotse bakaba banabyandika ahantu) abazaba  baraye mu ngo zabo muri iryo joro n’abazaba bataharaye ariko basanzwe baba mu rugo hamwe n’abashyitsi bagendereye urugo bakaharara muri iryo joro. Ibibazo byose abakarani b’ibarura bazabaza ku munsi uwo ari wose muri iyi minsi 15 igenewe ibarura bizaba bireba iryo joro.
  • Nimero zizandikwa ku mazuzizafasha umukarani w’Ibarura kumenya ingo amaze kubarura n’izo asigaje. Zizamufasha cyane cyane kutagira urugo asimbuka cyangwa ngo arubarure kabiri. Ba Nyir’ingo bagomba kwirinda gusiba izo nimero igihe cyose ibarura rizaba ritararangira mu Gihugu kabone n’ubwo ingo zabo zaba zabaruwe.
  • Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ntirihagarika imirimo isanzwe ikorerwa mu Gihugu. Ba Nyir’ingo cyangwa ababahagarariye basabwe guhana gahunda n’abakarani b’Ibarura y’igihe ingo zabo zizabarurirwa bityo bakikomereza imirimo yabo.
  • Abaturarwanda bose basabwe kumenya ko ibisubizo bizatangwa kuri buri muntu wese ari ibanga kuko buri muntu wese ukora mu mirimo y’ibarura ategetswe kugira ibanga ry’akazi ; abirenzeho ahanishwa ibihano biteganywa n’amategeko agenga ibarurishamibare. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare kizatangaza gusa imibare izava muri ibyo bisubizo byatanzwe.
  • Abaturarwanda bakwiye kumenya ko igikorwa cy’Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire ntaho gihuriye n’igenzura ry’imisoro, iyandikwa ry’ubutaka cyangwa ubundi buryo bw’iperereza n’ibindi.
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePuderi ya Johnson igiye gukurwa ku isoko nyuma y’imyaka 130 ikunzwe
Next articleKabuga agiye kwitaba urukiko mu nama ntegura rubanza
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here