Home Politike Hari amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwasinye adashyirwa mu bikorwa

Hari amasezerano mpuzamahanga u Rwanda rwasinye adashyirwa mu bikorwa

0

Umuryango utari uwa Leta uharanira uburenganzira bwa muntu ku isonga, Human rights First Rwanda Association (HRFRA), urasaba Leta y’u Rwanda gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga arengera abafite ubumuga (UNCRPD) uko rwayashyizeho umukono, rugakuraho inzitizi zikiboneka mu mategeko zikibabuza bumwe mu burenganzira bemererwa n’amategeko.

Byagaragajwe mu nama yasuzumiwemo ibyuho bikiri mu mategeko arengera abantu bafite ubumuga uko u Rwanda rwayashyizeho umukono, ariko kugeza ubu hakaba hakiri ihezwa rituruka mu mategeko igihugu cyashyizeho mu ngingo zinyuranyije n’uko amasezerano mpuzamahanga ateganya.

Umunyamategeko muri uyu muryango, Rogers Mutwendinze yabwiye itangamakuru ko mu 2018 u Rwanda rwiyemeje ibyavuye mu nama y’abakuru b’ibihugu yabereye London mu Bwongereza, ku burenganzira bw’abafite ubumuga.
Yagaragaje ko hari byinshi igihugu cyakoze kugeza ubu ariko hari ingingo zimwe ziri mu masezerano mpuzamahanga zirengagijwe mu mategeko n’amateka ya Minisitiri yashyizweho.

Atanga ingero agira ati “Nubwo tuvuga ko nta vangura rihari tubona amavangura mu mategeko ashingiye ku bafite ubumuga; turebye ku ngingo ya 254 mu itegeko ry’Umuryango ivuga ko umuntu ufite ubumuga bwo mu mutwe kabone nubwo bwaba bumuha agahenge ntabwo yemerewe gusinya amasezerano. Wareba ingingo ya 6 y’itegeko rigenga amasezerano ryo mu 2011 rishyiraho ibyangombwa kugira ngo umuntu asinye amasezerano bimwe muri ibyo ni uko umuntu aba atunganye neza mu mutwe.

Ariko twareba amategeko mpuzamahanga arengera uburenganzira bwa muntu avuga ko umuntu ufite ubumuga buhoraho bwo mu mutwe yasimbuzwa agahabwa umufasha kugira ngo asinye amasezerano ariko igihe cyagera akagira agahenge akaba muzima akaba yasinya amasezerano.”

Akomeza agira ati “Ariko itegeko ry’u Rwanda aho bigonganira nayo ni uko ruvuga ngo kabone niyo bwaba bumuha agahenge ntabwo yemerewe gusinya amasezerano, tukumva ko bidahuje n’amasezerano mpuzamahanga aharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe.”

Urundi rugero Umuryango Human rights first Associations uvuga ni uburyo u Rwanda rudahuje neza n’amategeko mpuzamahanga aharanira uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga rwemeje ni mu ngingo ya 24 ya UNCRPD ivuga uburenganzira ku kwiga.

Mutwendinze ati “Ingingo ya 20 y’itegeko nshinga nayo ikavuga ko uburenganzira ku kwiga ari ubwa bose ariko hakabaho itegeko ryo mu 2017 rishyiraho amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye rivuga ko Ari Ubuntu kuri bose. Hariho n’iteka rya Minisitiri ryo mu 2017 rivuga ko abantu bafite ubumuga bashobora kwitabwaho bakiga, ingingo ya 64 ikavuga ko umwana ufite ubumuga yavanwa mu bandi akajya kwiyishyurira mu mashuri yagenewe abafite ubumuga mu gihe byagaragajwe ko adashobora kwigana n’abandi.”

Ingingo ya 24 y’itegeko mpuzamahanga rirengera uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga rivuga ko abantu bose bagomba kwiga hatarebwe ku bumuga bafite.

Akomeza agira ati “Rero muri iryo tegeko mbona yuko kuba bafata abantu bafite ubumuga bakabajyana ahantu hihariye bakisanga ari abafite ubumuga gusa mbifata nk’ivangura.”
Mu iteka rya Minisitiri ryo mu 2017 ingingo y’ 165 ivuga ko igihe umwana agaragaje ko agomba uburezi bwihariye abuhabwa ariko ku giciro yiyishyuriye. 

Amutwendinze ati “Ibyo bikaba bigaragaza yuko habayeho kwivuguruza. Niba ingingo ya 51 mu itegeko nshinga ivuga ko Leta ari yo ifite mu nshingano kwita ku bantu bafite ubumuga; hakaza n’indi ngingo iyivuguruza ivuga ko umwana ufite ubumuga yakishakira ibyakabaye bimugenewe niba ashaka kwiga mu ishuri rifite ubushobozi, aho habaho kugongana.”

Umushakashatsi wasesenguye amategeko n’amateka ya minisitiri agasanga harimo ibyuho no kwivuguruza, Murwanashyaka usanzwe anakorana n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press, avuga ko haba mu bice by’uburezi, ubuvuzi, umurimo ndetse n’ubuzima hakirimo ibitarajyanishwa n’amasezerano mpuzamahanga u Rwanda ruba rwarashyizeho umukono rukanayemeza (ratified).

Yagize ati “nko mu burezi, ubona amategeko yacu ashyira imbere cyane uburezi bwihariye bitewe n’ikibazo umwana ufite ubumuga afite ntiyite kuri cya kintu cyo guha ubushobozi aho umunyeshuri yiga ngo hanabe hujuje byose byakenerwa n’ufite ubumuga runaka, aza akajya mu ishuri risanzwe noneho agahabwa ubushobozi buri butume akurikira ibyo abandi badafite ubumuga bakurikira.”

Mu zindi ngingo zagaragajwe muri iyi nama zigaragaza ko Leta igisabwa guhuza amategeko mpuzamahanga arengera abantu bafite ubumuga akajyana n’amategeko y’imbere mu gihugu kimwe n’amateka ya minisitiri ni mu buvuzi, aho ufite ubumuga agisabwa kugira ibyo yigurira kuko bihenze, ahakiri ibikorwaremezo bitorohereza ufite ubumuga, mu kazi hakirimo gupfobya ubushobozi bw’ufite ubumuga n’ibindi.

Ubu buvugizi buri gukorwa n’umuryango Humam Right first Association mu gihe Ikigo k’Igihugu gishinzwe kuvugurura amategeko kirimo kuvugurura itegeko ryo mu 2007 rirengera uburenganzira bw’abantu bafite ubumuga kikaba cyararigejeje muri Minisitiri y’Ubutegetsi bw’igihugu nayo ikaba irimo kuryigaho mbere yuko irishyikiriza inteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAmafoto y’ubukwe bwa Nkusi Arthur n’umunyamakuru Fiona
Next articleAmb Joe Habineza yitabye Imana ari ku rugendo
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here