Home Politike Hari Perezida w’igihugu gikomeye wansabye gufungura Rusesabagina – Perezida Kagame

Hari Perezida w’igihugu gikomeye wansabye gufungura Rusesabagina – Perezida Kagame

0

Nyuma y’imyaka ibiri perezida Kagame ataganira n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda yongeye ku bakira ku wa kabiri w’iki cyumweru baraganira anakomoza ku muyobozi w’Igihugu gikomeye ku Isi wamusabye gufungura Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba.

Perezida Kagame muri iki kiganiro yahishimiye ibihugu aba badipolamate bahagarariye avuga ko ari ibikomeye n’ibyoroshye byose byagize uruhare mu iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 28 ishize. Gusa perezida Kagame yakomeje ku bayobozi b’Ibihugu bikomeye biba bishaka kumuha amabwiriza avuga ko adateze kuyakurikiza. Aha niho yahereye avuga ku muyobozi w’igihugu gikomeye atavuze amaina wamusabye kurekura Paul Rusesabagina ufungiwe mu Rwanda.

Perezida Kagame yagize ati: “Igihe kimwe umwe mu bayobozi twagakwiye kubaha yaraje arambwira ngo uriya mugabo ( Paul Rusesabagina) akwiye kurekurwa, namubwiye ko ntari urukiko nongera kumubwira ko niyo nakoresha ububasha nka Perezida naba ndengereye namusabye impamvu zifatika zatuma mufungura arambwira ngo ni intwali.”

Perezida Kagame akomeza asobanura ibyo yabwiye uwo mu Perezida: “  Namubwiye ko atari uko yagakwiye kuba yitwara iyo aba ariwe namubajije impamvua ashaka ko nkora ibyo ambwiye kandi birumvikana nta mpamvu yari afite gusa yasaga naho yambwiraga ngo ngomba kubikora kuko yari abinsabye”

Paul Rusesabagina ni umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi akaba anemerewe gutura muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Yahamijwe ibyaha by’iterabwoba n’urukiko rukuru mu Rwanda akatirwa gufungwa imyaka 20. Ibihugu bikomeye bimwe nti byanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko bisaba ko afungurwa kuko nk’inteko ishingamategeko y’Uburayi yatoye ku bwiganze isaba ko afungurwa.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNibohereza abimukira bazohereze n’abakekwaho Jenoside tugishakisha -Perezida Kagame
Next articleHari gucicikana amajwi y’umuyobozi wa Miss Rwanda ari gutereta Miss Muheto
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here