Home Politike Hatangajwe ubuso bugiye guhingwaho urumogi mu Rwanda

Hatangajwe ubuso bugiye guhingwaho urumogi mu Rwanda

0

Leta y’u Rwanda yamaze gutegura umushinga wo guhinga urumogi kuri hegitari 134, ruzajya rwifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi.

Mu mwaka ushize nibwo Leta yatangaje amahirwe y’ishoramari mu buhinzi bw’urumogi hagamijwe ubuvuzi n’ubushakashatsi, bitandukanye no kuba rwakoreshwa mu buryo bumenyerewe nk’itabi.

Muri Kamena 2021 nibwo hasohotse Iteka rya Minisitiri ryerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi.

Rigena ibigo n’ahandi hantu hakorerwa ibikorwa bijyanye no guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi n’ibirukomokaho no kubikwirakwiza; itangwa ry’uburenganzira bwo kubikora n’amabwiriza y’umutekano agomba kubahirizwa.

The New Times yatangaje ko yabonye amakuru ko nyuma y’icyo gihe, hari intambwe zimaze guterwa ziganisha ku gutangira iyo mirimo y’ubwo buhinzi.

Urwego rushinzwe kwihutisha iterambere mu Rwanda (RDB) rwatangaje ko Guverinoma yateganyije ubuso bwa hegitari 134 zizahingwaho urumogi “ndetse iri mu rugendo rwo kugira ngo aho hantu hatunganywe.”

Byongeye, ngo hari abashoramari bagaragaje ubushake bwo gushyira mu bikorwa uwo mushinga wo guhinga, gutunganya no gukwirakwiza no gukoresha urumogi n’ibikomoka ku rumogi ruva mu Rwanda.

Ubutumwa bwa RDB bukomeza buti “RDB irimo gukorana n’izindi nzego za Leta mu gusuzuma ubusabe bw’ibigo byagaragaje ubushake. Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo gutoranya ibigo byakoranye cyangwa birimo gukorana n’ibindi bifite ubunararibonye mu gutunganya urumogi ku mpamvu z’ubuvuzi.”

“Iryo sesengura rifite intambwe zitandukanye rigenderaho. Kugeza ubu ibigo bitanu nibyo bigeze ku rwego rwiza.”

Gusa nta burenganzira buratangwa bwo gukora ubwo buhinzi, cyane ko rishingira no ku bintu byinshi birimo umutekano ukenewe n’ibindi bikorwa remezo.

Mu bijyanye n’umutekano w’ahahingwa urumogi, biteganywa ikigo kigomba gushyiraho uruzitiro rw’ibice bibiri; kuba hari irondo rikorerwa hagati y’ibice bibiri by’urwo ruzitiro; gukoresha sosiyete itanga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera yemewe, icunga umutekano wo hanze amasaha yose agize umunsi kandi mu minsi yose igize icyumweru.

Hagomba kandi gushyirwaho amatara y’umutekano; kamera zifashishwa mu kugenzura umutekano; iminara yifashishwa mu gucunga umutekano n’ibindi.

Biteganywa ko hazaba hari uburyo bwo gutahura ibyinjiye mu buryo butemewe; icyumba cyo kugenzura itumanaho; ibimenyetso bimyasa; gukoresha uburyo bwo kugenzura abinjira n’abasohoka harimo abakozi b’ikigo n’abandi bantu babiherewe uburenganzira, mu gihe cyo kwinjira no gusohoka mu kigo.

Hagomba kandi kuba hari abakozi n’abandi bantu bahawe uburenganzira bwo kwinjira mu kigo, bagomba kwambara imyambaro ibarinda idafite imifuka ibikwa ahantu habugenewe no gucunga imfunguzo n’ingufuri.

Polisi y’u Rwanda ishobora gushyiraho izindi ngamba z’inyongera.

Umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, mu mwaka ushize yabwiye itangazamakuru ko byateganyijwe ko ibyo bigo bigomba gukurikirana ko nta rumogi rusohoka mu buryo butemewe, ngo rujye mu ngo cyangwa mu bantu batabyemerewe.

Ati “Ibyo bihingwa bizaba biri ahantu hagenwe, hari ingamba zikomeye zaba CCTV camera, iminara yo kugenzuriramo umutekano, amatara amurika ndete n’abashinzwe gucunga umutekano. Bizaba bifite umutekano usesuye.”

Biteganywa ko amasoko akomeye ashobora kugemurwaho urumogi rwo mu Rwanda ari ayo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada no mu Burayi.

Ni ubucuruzi bufite amafaranga menshi, aho nka hegitari imwe y’urumogi ishobora kwinjiza miliyoni $10, amafaranga ari hejuru cyane ugereranyije na $300,000 ashobora kuva muri hegitari y’indabyo.

RDB ivuga ko ibigo byamaze gusaba uburenganzira bwo guhinga urumogi mu Rwanda byiganjemo ibyo mu mahanga n’ibishaka gufatanya n’ibyo mu Rwanda.

Ntabwo biramenyekana igihe ibikorwa by’ubuhinzi bizatangirira, gusa bizaterwa n’igihe ibikorwa remezo biteganywa bizaba bimaze gushyirwaho.

Biteganywa ko mu kugenzura ubuhinzi bw’urumogi, RDB izafatanya n’inzego zirimo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), Ikigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA) na Polisi y’u Rwanda.

Uretse mu bijyanye n’ubuvuzi n’ubushakashatsi, itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye birimo urumogi.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleGuhemberwa kuri konte bijyane no guteganyirizwa kw’abakora mu bwubatsi, ububaji n’ubukorikori mu Rwanda.
Next articleIsomwa ry’urubanza rwa Paul Rusesabagina ryasubitswe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here