Home Ubutabera Hatangijwe umushinga mushya uzafasha abaturage kubona ubutabera

Hatangijwe umushinga mushya uzafasha abaturage kubona ubutabera

0

Ku wa Kane, Ihuriro ry’imiryango itanga ubufasha mu by’amategeko (LAF) ku bufatanye n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere (USAID) byatangije umushinga w’imyaka itanu uzafasha abaturage kubona serivisi z’ubutabera no kubakira ubushobozi Abunzi.

Leta y’u Rwanda ivuga ko umushinga “Dufatanye Kubaka Ubutabera” witezweho guhindura byinshi mu butabera, by’umwihariko mu kugabanya umubare w’abagana inkiko nk’inzira rukumbi yo gukemura amakimbirane.

Uyu mushinga “Dufatanye kubaka ubutabera” uzashyirwa mu bikorwa n’imiryango nyarwanda itanga ubufasha mu by’amategeko hagamijwe kwirinda no gukimira ihohoterwa mu rwego rwo gufasha abaturage.

Ugiye gusimbura uwari usanzwe uterwa inkunga na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika binyuze muri USAID, “Duteze Imbere Ubutabera” wamaze imyaka itatu watangijwe mu 2018.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera Théophile Mbonera, yagaragaje ko ubutabera bwegerejwe abaturage binyuze mu nzego zinyuranye zirimo n’Abunzi butanga umusaruro ari, na yo mpamvu uyu mushinga uzatanga umusaruro ufatika ku banyarwanda.

Yagize ati: “Ni ingirakamaro cyane mu gutuma ubutabera bugira urwego buvaho n’urwo bugeraho nubwo ubutabera bw’iki gihugu buhagaze ku rwego rushimishije cyane. Ni ikintu gikomeye cyane kandi ni amahirwe akomeye cyane kuko harimo gufasha abaturage kubona serivisi z’ubutabera kandi zinoze.”

Yagaragaje ko Minisiteri y’Ubutabera izakomeza gukorana bya hafi n’inzego zitandukanye mu kubaka ubutabera butajegajega ndetse no kurushaho kwegereza abaturage ubumenyi bw’ibanze ku mategeko abarengera.

Uyu mushinga uzakomereza mu Turere dutanu ari two Nyagatare, Rwamagana, Gicumbi, Rusizi na Nyarugenge watangijwe ku mugaragaro mu Murenge wa Kigali mu Kagari ka Nyabugogo ho mu Karere ka Nyarugenge.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Ngabonziza Emmy, yagaragaje ko binyuze muri uyu mushinga bizafasha mu kurangiza imanza zikunze kubura abahesha b’inkiko b’umwuga bazirangiza.

Kugeza ubu muri Nyarugenge hari imanza zisaga 1000 zaciwe ariko zitararangizwa n’ubwo muri zo harimo izo bitashoboka ko zirangizwa biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo kuba hari abagifunzwe n’abandi bagurishije imitungo yabo mbere y’umwanzuro w’urukiko.

Deb MacLean, uhagarariye inyungu za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu Rwanda, yavuze ko gutanga inkunga mu bijyane n’ubutabera bizafasha abaturage kurushaho kubona serivisi zinoze.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRusesabagina afite uburwayi butuma adashobora kuvuga- umuryango we
Next articleIgiciro cy’ibikomoka kuri peterori nacyo cyazamutse mu Rwanda

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here