Home Amakuru Ibaruwa yandikiwe Minisitiri yateje ikibazo

Ibaruwa yandikiwe Minisitiri yateje ikibazo

0

Ibaruwa minisitiri w’ibidukikije yandikiye uw’uburezi yavugishije benshi.
Ati”Mu by’ukuri sinzi impamvu iriya baruwa yajemo byacitse mu binyamakuru…”
Ibinyamakuru bitandukanye byo mu Rwanda nyuma y’igihe gito minisitiri w’Ibidukikije, Amb. Jeanne d’Arc Mujamariya asohoye ibaruwa isaba mugenzi w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya guhagarika kubaka amashuri mu buryo bwangiza ibidukikije, byanditse kuri iyi baruwa ndetse inakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Minisitiri wayandikiye mugenzi we abibonye yavuze atazi impamvu byageze mu itangazamakuru bigahindura isura kandi atari agamije guhangana na mugenzi we.
Nk’uko Minisitiri Mujawamariya yabitangarije igitangazamakuru Flash fm/Flash TV yumvikanishije ko ibaruwa itari igamije guhangana na mugenzi we nk’uko abona abantu babifashe.
Yagize ati”Mu by’ukuri sinzi impamvu iriya baruwa yajemo byacitse mu binyamakuru. Kwibutsa mugenzi wanjye dukorana ko hari ibintu biri gukorwa bibangamiye ibidukikije no kumwibutsa gukangurira abana kubungabunga ibidukikije, gutera ibiti no gutera ibyatsi nta kintu kibi kiri muri iriya baruwa.”
Muri iyi baruwa, minisitiri Amb. Jeanne d’Arc Mujawamariya yibutsaga mugenzi we ko imirimo yo kubaka amashuri iri gukorwa muri iki gihe idakwiye kwangiza ibidukikije. Yamwandikiye kandi ko byagaragaye ko ‘mu mirimo ijyanye n’iyubakwa ry’amashuri hirengagijwe ingamba zisanzwe zo kubungabunga no gukoresha neza umutungo kamere.’
Urugero ni nk’aho hacukurwa ibumba mu bishanga no gutwika amatanura nk’uko byagaragaye mu igenzura ryakozwe mu turere twa Gisagara, Huye, Ruhango, Nyanza, Gasabo, Kicukiro na Rwamagana.’ iyi baruwa rero yanditswe taliki 19, Kanama, 2020 igasaba Minisitiri w’uburezi, Dr Valentine Uwamariya gukurikirana ibibazo byayigaragajwemo, amashuri akubakwa mu buryo bwiza habungabungwa ibidukikije.’
Ibikubiye muri iyo baruwa ya minisitiri w’ibidukikije byanamenyeshejewe Minisitiri w’Intebe, Dr.Edouard Ngirente, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Amb. Claver Gatete, n’Abayobozi b’Uturere twose tw’igihugu.
Uyu mu minisitiri Dr Jeanne d’Arc Mujamariya yanasabye minisitiri ushinzwe uburezi kuzamugezaho raporo igaragaza uko ateganya gukemura ibibazo byagaragaye no kubikumira mu yindi mishinga yo kubaka amashuri ndetse no kuyateza imbere.

MN.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKim Jong-un perezida wa Korea ya Ruguru urupfu ruramugera amajanja
Next articleUmuhanzi Alpha Rwirangira yasezeranye imbere y’Imana

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here