Home Uncategorized Ibibazo biri ku Irembo nti hazwi igihe bizakemukira burundu

Ibibazo biri ku Irembo nti hazwi igihe bizakemukira burundu

0

Ubuyobozi bw’urubuga rw’Irembo buvuga ko mu ivugurura barimo ry’uru rubuga ariryo riri guteza ibibazo abakenera serivisi zarwo ariko ko muri Gicurusa ibibazo bihari bizaba byagabanutse n’ubwo batavuga igihe bizakemukira burundu.

Ntabwoba Jules ushinzwe abafatanya b’ikorwa kuri uru rubuga yabwiye ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ko bari gukemura ibibazo ko muri Gicurasi hari ibizaba byakemutse.

Ati « Uru rubuga Irembo 2,0 ni urubuga rushya hari byinshi turimo kugenda tunoza bijyanye no kuba ibyangombwa umuntu abibona atarinze kuva aho ari (e-certificate). Ibyo bikaba ari bimwe bituma utwo tubazo twa hato na hato tugenda tugaragara,ikindi hariho guhuza imiyoboro kuko ari urubuga rushya n’ibindi bigo dukorana yaba ari abashaka kwiyandikasha bashaka impushya zo gutwara abagenzi,yaba serivisi z’ubutaka,ibyo byose biri guterwa, ni uko uru rubuga ari rushyashya ariko ubu turi ku musozo w’ibikorwa byagombaga gukorwa  bijyanye no gukemura ibi bibazo,ku buryo twizera ko muri uku kwezi dutangiye ibi bibazo bizaba byagabanutse ku buryo bugaragara. »

Ibi bitangajwe nyuma yuko abakenera serivisi z’irembo bamaze igihe bavuga ko ntacyo uru rubuga ruri kubafasha mu gusaba ibyangombwa bya leta bakeneye.

Mu minsi ishize urubuga rw’Irembo rwasohoye itangazo rwisegura ku banyrwanda ku kuba kwiyandikisha gukorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga byahagaze. Uru rubuga rutangirwaho zitandukanye 100. Buri munsi abaturage bagera ku bihumbi 7 barusabaho serivisi.

Reba ibiganiro bitandukanye usobanukirwe amategeko

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUnicef niyo igiye guhabwa inkingo za Covid-19 zari zigenewe DRC kubera kuzarira
Next articleKenya: Bwambere mu mateka perezida w’urukiko rw’ikirenga ni umugore
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here