Home Ubutabera Ibibazo byagaragaraga muri cyamunara byabonewe igisubizo

Ibibazo byagaragaraga muri cyamunara byabonewe igisubizo

0

Kuri uyu wa 2 Nyakanga 2021 Minsitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Johnston Busingye yatangije uburyo bushya bw’ikoranabuhanga buzifashisha mu kurangiza inyandiko mpesha (cyamura), nyuma yuko isura y’abahesha b’inkiko n’umwuga wabo yari yangiritse muri rubanda leta igahitamo kuba ihagaritse imirimo yabo.

Minisitiri ‘wubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta atangiza iyi sisitemu y’ikoranabuhanga (website) yibubukije abahesha b’inkiko inshingano zabo avuga ko bashobora gutuma abaturage batakariza icyizere ubutabera bw’igihugu bikagira ingaruka mbi nyinshi.

“Hatabayeho kurangiza neza inyandiko mpesha neza byatuma abaturage batakariza icyizere ubutabera bw’igihugu bikadindiza ishoramari kandi nta shoramari ntaterambere ry’igihugu.” Minsitiri Busingye yanibukije icyatumye urugaga rw’abahesha b’inkiko ruhagarikirwa imirimo mu minsi ishize.

“Tujya kubihagarika twari tugeze aho umwuga umaze gutakaza icyizere mu banyarwanda bose rimwe na rimwe ugasanga kuzongera kucyubaka bizagorana.” Minisitiri Busingye avuga kuri iri koranabuhanga rishya yavuze ko rigamije kubyara amafaranga menshi muri cyamunara.

” Iyi sisitemu igamije gukura amafaranga muri cyamunara, buri kantu kose kari muri cyamunara kagomba kubyara amafaranga kandi menshi ku buryo uterezwa umutungo mu cyamunara abona icyo yishyura byaba na ngombwa agasagura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’urugaga rw’abahesha b’inkiko Barinda Anastase, yijeje abanyarwanda ko iri koranabuhanga rishya rije gukemura ibibazo byose byagaragaye mu kurangiza inyandikompesha.

“Mu bihe byashize ikoranabuhanga twakoreshaga nti ryari rinoze bikaba aribyo byitaweho mu kurivugurura, iri rirasubiza ibibazo byose, usibye kuvugurura ikoranabuhanga twahuguye abahesha b’inkiko bose tunabahugura no kubindi bihesha umwuga wacu agaciro. “

Akavuyo mu kurangiza inyandikompesha, kutubahiriza amategeko, imyitwarire mibi y’ubujura n’uburiganya by’abakomisiyoneri bigamije gutesha agaciro umutungo w’abaturage ni bimwe mu byaranze imirimo y’abahesha b’inkiko mu minsi ishize.

Iyi myitwarire mibi niyo yateye abahesha b’inkiko b’umwuga 22 kwitaba akanama ngenzura mikorere k’urugaga biviramo 16 guhagarikwa hagati y’ukwezi n’amezi atandatu, 3 bagirwa abere, 3 basabirwa kwirukanwa burundu. Imitungo iba yaratejwe mu cyamunara mu buryo budakurikije amategeko byo biseswa n’inkiko.

Mu mwaka w’2018 nibwo hatowe itegeko reyemeza ko kurangiza inyandiko mpesha bigomba gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ariko kugeza ubu hakaba hatari hakabonetse irisubiza ibiabzzo byose abant bibazaga muri iki gikorwa nk’iryatangijwe uyu munsi.

Urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga mu Rwanda rubarizwamoa abagera kuri 495 b’umwuga biyongeraho bayamabanga nshingwabikorwa nabo bakora nk’abahesha b’inkiko batari ab’umwuga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMeet Aline, a woman who endured marital rape for 7 years
Next articleSudani yepfo igiye gufasha ibihugu byo mu Karere kubona ibikomoka kuri peterori
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here