Ubwo yakiraga indahiro ya minsitiri mushya w’ubuzima, Nsanzimana Sabin n’umunyamabanga wa leta muri iyi minisiteri kuri uyu wa gatatu, perezida Kagame yaboneyeho abwira abanyarwanda iby’ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kugarura umutekano no kubungabunga amahoro mu bihugu by’amahanga.
Perezida Kagame yibanze cyane ku ngabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique avuga ko zimaze gukorayo ibikorwa bifatika anavuga ko amafaranga akoreshwa yo ari ay’u Rwanda bitandukanye n’abakeka ko hari ikindi gihugu cyangwa imiryango mpuzamahanga ibafasha.
“Ibice dukoreramo muri Mozambique ibibazo twarabikemuye birarangira”
Perezida Kagame yakomeje ati “Muri Mozambique dufiteyo ingabo n’abapolisi barenga ibihumbi bibiri ndetse bavanze barenga ibihumbi 2500, n’ejo hashize twongereyeyo izindi ngabo. Twazongereyeyo kubera ko kuva twagera Mozambique, hari ibibazo byinshi byakemutse dufatanyije n’abenegihugu ba Mozambique.”
“Kubera ko ntabwo twari ahantu hose, hari abandi nabo bafashije, hari SAMIM [ingabo zavuye muri Afurika y’Amajyepfo], abantu bose bafite ibice bakoreramo. Ibice dukoreramo navuga ko ibibazo twabikemuye bikarangira, ariko kubera ko abo duhanganye bagiye bimuka bakajya mu bindi bice bya Mozambique, ntabwo twashoboraga kugera ahantu hose.”
“Biragaragara rero ko ibyihebe byo muri Mozambique byagiye byimuka bikajya ahandi, twumvikanye na Mozambique ko tugiye kubikurikirana aho bari.”
Perezida Kagame yakuye urujijo ku hava umutungo ukoreshwa n’izi ngabo.
“ kuva twagerayo nta gihugu na kimwe nta muryango n’umwe uraduha n’urumiya rwo gukora ako kazi, ni umutungo w’igihugu uhakoreshwa.”
Hari abatubwira ko bazadufasha turategereje nibadufasha tuzabashimira, gusa byaratinze nashakga gukura iki kibazo mu nzira kuko hari abakekaga ko hari abaduhaye amafaranga mu ibanga niba bahari bampakanye.
“Twatanze uburyo buke dufite ndetse dutanga n’ubuzima kuko mu bajya kurwana ziriya ntambara hari ababigwamo.”
Perezida Kagame yashimiye abanyarwanda kuba baremeye iki cyemezo cyo kujya muri Mozambique kuko bashigikiye iki cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi.
Umuryango w’ubumwe bw’uburayi uherutse gutangaza ko uri kureba uburyo wafasha ingabo zirimo n’iz’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga umutekano muri Mozambique.
Usibye ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique ku bufatanye bw’ibihugu byombi Perezida Kagame yanavuze ko iyo u Rwanda rutohereza ingabo zarwo muri Central African ubutegetsi buriho buba butariho ndetse ko n’umurwa mukuru wa Bangui ubu uba uri mu maboko y’inyeshyamba.