Home Politike Ibihugu 6 by’Afurika nibyo byemejwe nk’ibigiye gukora inkingo za Covid-19

Ibihugu 6 by’Afurika nibyo byemejwe nk’ibigiye gukora inkingo za Covid-19

0

Kuri uyu wa gatanu, ishami ry’umuryango w’abibumbye WHO/OMS, yatangaje ibihugu bitandatu byo muri Afurika yahisemo kuba byahabwa ubushobozi bigatangira gutubura inkingo z’icyorezo cya Covid-19 n’izindi nkingo zikoreshwa ku zindi ndwara.

Ibi bihugu n’ibyo byambere bitoranyijwe kuri uru rwego, inkingo bizatubura zikaba zizatangwa mu bihugu byose ku Isi.

Afurika y’Epfo, Misiri, Kenya, Ngeria, Senegali na Tunisia nibyo byatoranyijwe kugira ngo bifashe mu gukemura ikibazo cy’inkingo ku mugabane wa Afurika.

Ibi bihugu byatoranyirijwe ku mugabane w’Uburayi mu nama iri guhuza ibihugu by’afurika n’umuryango w’Uburayi (Europiana Uniona Africana Summit).

Dr. Tedros ukuriye ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buziam avuga ko bagiye gukorana n’ibi bihugu mu itangiriro babiha ubufasha n’amahugurwa azabifasha gukora inkingo mu gihe cya vuba. Amahugurwa azangira mu kwezi gutaha kwa Werurwe 2022.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko itangazo ryo kuri uyu wa gatanu “risobanura kubahana, kumenyekanisha ibyo twese dushobora kuzana mu iterambere, ishoramari mu bukungu bwacu, ishoramari ry’ibikorwa remezo kandi, mu buryo bwinshi buzanira imigabane yacu ibisubizo “.

Perezida w’Ubufaransa, Emmanuel Macron, yavuze ko gushyigikira ubusugire bw’ubuzima bwa Afurika ari imwe mu ntego z’ingenzi zo gutangiza umusaruro waho, “guha imbaraga uturere n’ibihugu byo kwikenura, mu gihe cy’amakuba, no mu gihe cy’amahoro”.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRwandan Actress, Isimbi is now Int’l Peace Ambassador
Next articleUndi mucamanza ukomeye yatawe muri yombi kubera ruswa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here