Home Amakuru Ibikomoka kuri peteroli biva mu Burusiya bigiye gukomatanyirizwa

Ibikomoka kuri peteroli biva mu Burusiya bigiye gukomatanyirizwa

0

Perezida wa Komisiyo y’Ubulayi, umutegarugori Ursula von der Leyen, yamurikiye umushinga inteko ishinga amategeko y’Umuryango ku cyicaro cyayo gikuru mu mujyi wa Strasbourg, mu burasirazuba bw’Ubufaransa.

Uyu mushinga uteganya ko ibihugu bigize Umuryango bigomba kuba byarangije kugura peteroli y’Uburusiya itayunguruye mu mezi atandatu ari imbere, iyunguruye n’ibindi biyikomokaho bitarenze impera z’uyu mwaka.

Von der Leyen yabwiye intumwa za rubanda, ati: “Rwose twumvikane, ntibizoroha kuko abanyamuryango bamwe bakoresha cyane peteroli bagurira Uburusiya. Gusa rero, nta kundi byagenda tugomba kubikora.” Koko rero, Kimwe cya kane cya peteroli Uburayi bukoresha ikomoka mu Burusiya.

Kugirango ibihano byemerwe, ibihugu 27 bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi byose bigomba kubyemeza. Ariko Hongiriya na Slovakiya bo bavuga ko batazabikurikiza.

Uretse peteroli n’ibiyikomokaho, Uburayi bwatangiye kuganira niba bagomba guhagarika kugura na gaz y’Uburusiya. Gaz ikoreshwa mu by’amashanyarazi no mu ngo, nko gushyushya amazu mu gihe cy”ubukonje.

Abahanga bemeza ko byo bizagorana cyane gufata icyemezo kuko 40% bya gaz Uburayi bukoresha ituruka mu Burusiya. Biramutse byemejwe, ni byo bihano bikaze cyane amahanga yaba afatiye Uburusiya kubera intambara bwagabye kuri Ukraine.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBurundi: Niyonsaba waciye agahigo mu gusiganwa ku maguru yahawe umwanya muri Politiki
Next articleUmutoza wa APR FC yakubitiye hamwe abanyamakuru bose bo mu Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here