Home Uncategorized Ibikubiye mu ibaruwa ya Rashid watawe muri yombi

Ibikubiye mu ibaruwa ya Rashid watawe muri yombi

0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwafunze Hakuzimana Abdou Rashid ukurikiranweho ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’icyaha cyo gukurura amacakubiri mu banyarwanda. Yatawe muri yombi nyuma y’amasaha make asohoye urutonde rw’abo yifuza ko bajya muri guverinoma nawe yisabira minisiteri y’ukuri ubutabera n’ubworoherane.

Uru rwego rwatangaje ko ibyaha akurikiranyweho yagiye abikora mu bihe bitandukanye binyuze mu biganiro yagiye atanga ku rubuga nkoranyambaga rwa Youtube. Icyemezo cyo kumufunga cyafashwe nyuma y’inama yagiriwe zo kwirinda ibi byaha ntiyazubahiriza.

Mu ibaruwa ya Rashidi isabira abantu imyanya muri guuverinoma asabiramo n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi avuga ko bizaba ari ugusaranganya ubutegetsi.

Mu bo asabira umwanya muri guverinoma harimo Twagiramungu Faustin, Padiri Nahimana Thomas n’abandi bazwiho gusebya abayobozi bakuru mu gihugu babicishije ku mbugankoranyambaga.

Rashid atawe muri yombi nyuma y’igihe asabirwa gufungwa na bamwe mu bakoresha imbugankoranyambaga nyuma y’ikiganiro yakoze ku muyoboro wa youtube asaba ko gahunda yo kwibuja Abatutsi bazize Jenoside yabakorewe yakurwaho cyangwa igahindurwa uko ikorwa.

Rashid ufubnzwe akurikiranyweho ibyaha yakloreye ku mbuga nkoranyambaga aje akuriokira Karasira Aimable nawe wafungiwe ibyaha nk’ibyo ariko akaba ataraburana mu mizi na Iryamugwiza Idamange Yvonne we wamaze gukatirwa imyaka 15 y’igifungo kubera ibyaha nk’ibi nabyo yakoreye ku mbugankoranyambaga.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleSudani yahagaritswe mu muryango wa Afurika yunze ubumwe
Next articleMOU signed to launch Huawei ICT academies in Rwanda as Seeds for the future 2021 program is flagged off.
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here