Home Ubutabera Ibyatunguranye; Sankara yinjiye ashinja Rusesabagina

Ibyatunguranye; Sankara yinjiye ashinja Rusesabagina

0

Urubanza rwa Rusesabagina ruri gukurikirwa n’abantu benshi, rwaburanywe na Me Gatera Gashabana wunganira Rusesabagina Paul, aho  igice kinini cyari ukugaragaza inzitizi.

Muri uru urubanza rwabaye kuri uyu wa gatatu 17 Gashyantare 2021, icyatunguranye nuko Nsabimana Callixte wiyise Sankara yahawe ijambo, agahita avuga ko atewe isoni no kuba Rusesabagina atemera ko ari umunyarwanda. Ati “Ko nari icyegera cyawe, washakaga kuba perezida w’u Rwanda utari umunyarwanda?”

Sankara wagaragaye nk’uwahise yinjira mu mizi y’urubanza, aho kuvuga Rusesabagina mu mazina, yavugaga ati “Uriya mugabo”. Byatumye umucamanza asa n’umwihaniza, amubwira ko ategetswe kuvuga amazina mu rwego rwo kubahana.

Aha umucamanza kandi yabaye nk’umuhagarika, amwibutsa ko ashobora kuvuga ku nzitizi gusa, Sankara nawe akomerezaho avuga ko yifuza ko urubanza rwakihutishwa dore ko amaze imyaka igera muri ibiri we aburana.

Uwunganira Sankara Me Nkundabarashi Moise yaje nawe yunga mu rya Sankara, agaragaza ko urubanza rukwiye kwihutishwa mu nyungu z’umukiriya we wamaze kwiregura ku byaha byinshi mubyo yarezwe, kandi asaba ko ukwiregura kwa mbere kwazahabwa agaciro, ndetse akazanaherwaho ubutaha.

Yanavuze kandi ko ku bijyanye n’inzitizi zatanzwe n’uruhande rwa Rusesabagina yumva ari uburenganzira bwabo.

Inzitizi zatanzwe n’uruhande rwa Rusesabagira zigaragaza ko umwirondoro atari uwe kandi ko urukiko rudafite ububasha bwo kumuburanisha.

Rusesabagina yavuze ko atari umunyarwanda, ashimangira ko ari Umubiligi, ndetse yongeraho ko abisubiyemo inshuro ya gatanu. Mu bisobanuro yatanze birambuye, yivugiyeko yahunze u Rwanda akajya mu biganza by’Umuryango w’abibumbye, aho yatanze ibyangombwa byose yari afite, agahita yitwa ko atagira igihugu, kugeza ubwo Ububiligi bwaje kumufata bukamuha ibyangombwa bimwemerera kuba Umubilligi. Aho yari anemerewe kujya mu bindi bihugu byose usibye  u Rwanda.

Uru rubanza rutegerejwe ko hafatwa umwanzuro ku nzitizi  z’uko urukiko rudafite ububasha bwo kuruburanisha n’uwunganira Rusesabagina ariwe Me Gashabana Butera, akaba umunyamategeko umenyerewe mu manza nshinjabyaha hano mu Rwanda, ndetse waburanye imanza nyinshi zikomeye zagiye zitirirwa politiki, zirimo urwa Victoire Ingabire, Urubanza rwa bene Rwigara,  rukaba ruri kumvirizwa n’urugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha yambukiranya imipaka ruherereye mu karere ka Nyanza.

Iiyi nkuru yatewe inkunga n’umuryango IMS

Uwizeyimana M Louise

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous article“Narashimuswe, …icyaha ntigihanishwa ikindi…”-Rusesabagina
Next articleAbabyeyi na HDI ntibahuza ku itegeko ryemerera abangavu kubona imiti ibuza gusama badaherekejwe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here