Home Uncategorized Ibyo Perezida Kagame yaganiriye na Suluhu wa Tanzania

Ibyo Perezida Kagame yaganiriye na Suluhu wa Tanzania

0

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania na Paul Kagame w’u Rwanda bavuze ko ibiganiro byabo byibanze ku gukomeza imibanire myiza y’ibihugu byabo, no gushakira inyungu z’iterambere ibihugu byombi.

Ba Perezida bombi nta bibazo by’abanyamakuru bakiriye nk’uko bamwe bari babyiteze.

Mu magambo magufi bombi babwiye abanyamakuru, Madamu Samia Suluhu yavuze ko yishimiye gutumirwa na mugenzi we, ati “biratwereka ko Tanzania iri hafi y’u Rwanda n’u Rwanda hafi ya Tanzania.”

Imbere y’aba bategetsi bombi, ababifite mu nshingano basinye amasezerano y’ubufatanye bw’ibi bihugu mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka, uburezi, ubugenzuzi bw’imiti n’ibikoresho byo kwa muganga, n’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye gukorana na Tanzania mu kwihutisha gukira kw’ibihugu byombi ingaruka za Covid-19.

Kagame yavuze ko baganiriye ku mushinga wa gari ya moshi hagati y’ibi bihugu, ibijyanye no gutunganya amata, n’ibijyanye n’icyambu.

Samia Suluhu yashimiye u Rwanda ko rwabaye hafi ya Tanzania mu gihe cy’urupfu rwa John Pombe Magufuli yasimbuye.

Samia yavuze ko we na mugenzi we baganiriye ku bireba ibihugu byabo, ibireba akarere n’ahandi.

Ati: “Hari byinshi twakora mu guteza imbere ubukungu mu nyumgu z’impande zombi.

“Twumvikanye kurushaho guteza imbere imibanire ihari, imibanire y’amateka kandi imibanire ya kivandimwe.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleEse koko aba bategetsi bazize kutemera Covid-19
Next articleVisi Perezida wa Kenya, Ruto yabujijwe gusohoka mu gihugu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here