Home Ubutabera Ibyo ugomba kubanza gutekerezaho mbere yo kubera umubyeyi umwana utabyaye (adoption)

Ibyo ugomba kubanza gutekerezaho mbere yo kubera umubyeyi umwana utabyaye (adoption)

0

Kubera ibibazo n’impamvu zitandukanye umuntu shobora guhitamo kubera umubyeyi umwana atabyaye kandi akabyemererwa n’amategeko y’u Rwanda. Gusa mbere yo kwemera umwana hari ibyo ugomba kubanza kumenya mu mategeko kugirango bitazakugonga cyangwa bikagonga uwo mwana mu gihe kiri imbere.

Itegeko Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango hari ibyo riziririza hagati y’umuntu wemeye kubera umubyei umwana atabyaye n’uwo mwana (adoption).

Inkuru yacu iribanda ku miziro ishingiye ku gushyingiranwa hagati y’aba bombi n’ababakomokaho kuko iryo shyingiranwa ritemewe kwandika mu gitabo cy’irangamimerere.

Ku byerekeye ukubera umubyeyi umwana utabyaye, birabujijwe ko:

1° uwemeye kubera umubyeyi umwana atabyaye yashyingiranwa nawe; aha bivuze ko mu gihe wemeye kubera umwana utabyaye umubyeyi igihe kitazagera amaze gukura ngo wifuze kuba washyingiranwa nawe, ibi amategeko y’u Rwanda ntabyemera

 2° uwemeye kubera umubyeyi umwana atabyaye yashyingiranwa n’abakomoka kuri uwo mwana;  mu gihe wareze umwana agakura akabyara ntiwemerewe kuba washaka umwe mu bana be mu gihe waba ubyifuje, ushinzwe irangamimerere ntiyemewe kubashyingira.

3° uwagizwe umwana n’utaramubyaye yashyingiranwa n’uwashyingiranywe n’uwamugize umwana; mu gihe wagize umwana umubyeyi utaramubyaye wowe wamubereye umubyeyi ugatandukana n’uwo mwashakanye uwo wagize umwana ntiyemerewe gushyingiranwa n’uwo mwatandukanye cyangwa mutakibana ariko mwarigeze kubana.

4° uwemeye kubera umubyeyi umwana atabyaye yashyingiranwa n’uwashyingiranywe n’uwo mwana ; aha naho mu gihe uwo wemereye kubera umubyeyi akuze agashaka uwemeye kumunera umubyeyi ataramubyaye ntiyemerewe gushakana n’uwigeze gushakana n’uwo mwana.

5° abagizwe abana n’umuntu umwe utarababyaye bashyingiranwa;  Mu gihe wemeye kubera umubyeyi  abana barenze umwe  mu gihe kimwe cyangwa ibihe bitandukanye ugomba kumenya ko abo bana batemerewe gushakana hagati yabo. Abanabo ntabwo ugushyingiranwa kwabo kwemerwa mu irangamimerere.

6° uwagizwe umwana yashyingiranwa n’abana b’uwemeye kumubera umubyeyi. Mu gihe ufite abana wabyaye n’abandi wemereye kubera umubyeyi ariko utarababyaye nabo ntibemerewe gushyingiranwa.

Gusa iri tegeko rivuga ko Imiziro ivugwa mu gace ka 5º n’aka 6º ishobora kutitabwaho umwanditsi w’irangamimerere abitangiye uruhushya kubera impamvu zikomeye.

kubera gahunda ya tubarere mu miryango mu Rwanda hari ababeyi benshi bemeye kubera ababyeyi bana batabyaye, ibi ni bimwe bagomba kuzirikana bikazabafasha mu gihe kiri imbere.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame agiye guhura na Tshisekedi
Next articleUmuyobozi wa IPRC Kigali yafunguwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here