Itegeko nshinga ry’u Rwanda ryatowe mu mwaka w’i 2003 rikavugururwa mu mwaka w’i 2015 rigaragaza umudepite nk’umwe mu bagize umutwe w’abadepite, iri niryo zina ryabo andi yose bahabwa arimo intumwa za rubanda n’andi atandukanye n’iri tegeko nshinga.
Abagize umutwe w’abadepite bafite ububasha bukomeye mu gihugu burimo ubudahangarwa, kuba atapfa kwirukanwa mu mirimo ye n’ibindi bahabwa n’itegeko nshinga n’itegeko ngenga rigena imikorere y’umutwe w’Abadepite bigiye kugarukwaho muri iyi nkuru.
- Nta mudepite wemerewe kurogoya mugenzi we
Itegeko ngenga rigena imikorere y’umutwe w’Abadepite mu ngingo yayo ya 34 rivuga ko mu gihe cy’Inteko Rusange umudepite abujijwe, gusarikana, gushyogozanya, gusahinda, kubuza ituze cyangwa kurogoyana.
2. Ikarita y’ubudahangwarwa
Umudepite mushobora kuba muri kumwe mu bintu bidakurikije amatageko baza kubafata akereka abaje kubafata ikarita y’ubudahangarwa bwe bakamureka ugatwarwa wenyine. Urugero ruri aha ni uko uwari umunyamabanga wa leta muri Ministeri y’umuco n’urubyiruko Bamporiki Edouard yafatiwe kuri hotel akekwaho kwakira indonke, iyo aba umudepite yari kwerekana iyi karita y’ubudahangarwa ntafatwe akitahira iwe mu rugo mu gitondo akazi kagakomeza bikabanza gusaba ko inteko rusange y’umutwe w’abadepite iterana ikamwambura ubudahangarwa.
Iyi karita y’ubudahangarwa iteganywa n’itegeko ngenga rigena imikorere y’umutwe w’abadepite mu ngingo yayo y’i 115. Iyo umudepite arangije imirimo ye y’ubudepite asubiza iyi karika.
3. Ibyaha by’ubugome nibyo gusa bifatisha umudepite hatabanje guterana inteko rusange
Abagize umutwe w’abadepite bose bafite ubudahangarwa bahabwa n’itegeko ngenga rigena imikorere yabo. Ingingi y’i 114 y’iri tegeko ivuga ko Umudepite adashobora gukurikiranwa, gushakishwa, gufatwa, gufungwa cyangwa gucirwa urubanza azira ibitekerezo yagaragaje cyangwa uko yatoye mu gihe akora imirimo ashinzwe. Umudepite ukekwaho icyaha cy’ubugome cyangwa gikomeye ntashobora gukurikiranwa cyangwa gufatwa bidatangiwe uburenganzira n’Umutwe w’Abadepite binyujijwe mu nzira y’amatora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) by’abitabiriye inama keretse afatiwe mu cyuho akora icyaha cy’ubugome cyangwa yarakatiwe igihano ku buryo budasubirwaho n’Urukiko rubifitiye ububasha.
Umudepite wasabiwe gukurwaho ubudahangarwa kugira ngo akurikiranwe n’ubutabera, mbere y’uko Inteko Rusange imufataho icyemezo kirebana n’imyifatire, iyo abisabye, ahabwa umwanya wo kugira icyo avuga mbere y’amatora. Urwandiko rusaba gukurikirana Umudepite rutegurwa n’Umushinjacyaha Mukuru akarugeza kuri Perezida w’Umutwe w’Abadepite. Perezida w’Umutwe w’Abadepite abishyikiriza Inteko Rusange ikurikira umunsi yabyakiriyeho, iyo ari mu gihembwe. Iyo atari mu gihembwe, hatumizwa igihembwe kidasanzwe.
4. Urukiko rw’ikirenga nirwo rwonyine ruburanisha Perezida w’umutwe w’abadepite
Nta rundi rukiko mu gihugu rwemerewe kuburanisha perezida w’umutwe w’abadepite mu gihe akurikiranyweho ibyaha. Ingingi y’i 116 y’itegeko ngenga rigena imikorer y’abadepite rivuga ko Perezida w’Umutwe w’Abadepite aburanishwa mu manza z’inshinjabyaha ku rwego rwa mbere n’urwa nyuma n’Urukiko rw’Ikirenga.
5. Amakosa ashobora kwirukanisha umudepite manda ye itarangiye
Ingingo y’i 113 y’iri tegeko ngenga kandi igaragaza amakosa ashobora gutuma umudepite yirukanwa burundu mu nteko n’ubwo manda ye yaba itararangira. Gusa n’ubundi kwirukana umudepite bisaba ko inteko rusange ibitorera.
Umudepite yirukanwa mu Mutwe w’Abadepite iyo yakatiwe igihano ku buryo budasubirwaho n’urukiko rubifitiye ububasha kubera icyaha cy’ubugome, icyaha cya jenoside, icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside cyangwa yarakatiwe burundu igihano cy’igifungo kingana cyangwa kirenze amezi atandatu (6) kubera ikindi cyaha byemejwe n’Urukiko rubifitiye ububasha. Bisabwe na Komite ishinzwe imikorere y’Umutwe w’Abadepite, imyitwarire, imyifatire n’ubudahangarwa bw’Abadepite bikemezwa na bitatu bya gatanu (3/5) by’abagize Umutwe w’Abadepite, Inteko Rusange ishobora kwemeza ko Umudepite ugaragaweho rimwe cyangwa menshi mu makosa akurikira akurwa ku mirimo ye y’ubudepite:
1° gusiba inshuro eshatu (3) mu nama z’Inteko Rusange cyangwa iza Komisiyo, cyangwa gusiba imirimo ye y’ubudepite inshuro eshanu (5) mu gihembwe nta mpamvu;
kurwana mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko;
3° kwinjira mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko yasinze;
4° kwinjiza ibisindisha mu cyumba cy’inama;
5° kwiyandarika no kwitesha agaciro cyangwa kugatesha urwego arimo;
6° indi myitwarire n’imyifatire binyuranyije n’amategeko agenga imyitwarire n’imyifatire y’abayobozi.