Home Ubutabera Icyifuzo cya Kabuga cyanzwe agomba kuburana

Icyifuzo cya Kabuga cyanzwe agomba kuburana

0

Urukiko rw’umuryango w’abibumbye rwemeje ko Kabuga Felecien uvugwa ko ari umwe mu baterankunga bakomeye ba jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 akwiriye kuburanishwa i La Haye, aho afungiye ubu.

Uru rukiko rufashe uyu mwanzuro nyuma yahoo abamwunganira bari basabye urukiko kutaburanisha Kabuga kuko ubuzima bwe butifashe neza bitewe n’izabukuru.

Félicien Kabuga arashinjwa gutera inkunga no guha intwaro imitwe yitwara gisirikare y’Abahutu yishe abatutsi barenga miliyoni muri jenoside Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abamwunganira mbere bari barashatse guhagarika imirimo irega uyu musaza w’imyaka 87 ku mpamvu z’ubuzima.

Bwana Kabuga yari amaze imyaka 26 yihisha ubutabera kugeza igihe afatiwe i Paris muri 2020, ankuko bigaragazwa n’ibyangombwa bye.

Yahakanye ibyo aregwa byose.

Mu 1997, yashinjwaga n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rw’u Rwanda ku byaha birindwi birimo ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKigali: Amashuri yose agiye gufungwa kubera inama ya CHOGM
Next articleUmuyobozi wa HCR yongeye kurwanya amasezerano y’Ubwongereza n’u Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here