Home Amakuru Icyifuzo cya Kabuga cyatewe utwatsi

Icyifuzo cya Kabuga cyatewe utwatsi

0

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rukorera i La Haye mu Buholandi, rwanze icyifuzo cyari cyatanzwe n’abunganira Kabuga Félicien uri kuburanishwa n’urwo Rukiko kuva ku wa 26 Ukwakira 2020, nyuma y’uko yari avanywe mu Bufaransa aho yari yarafatiwe muri Gicurasi umwaka ushize.

Me Emmanuel Altit, umwunganizi wa Kabuga, yari yasabye Urukiko ko rwahagarika urubanza ruregwamo umukiliya we ku bw’inyungu z’ubugiraneza “Bitewe n’uko ubuzima bwe budahagaze neza ku buryo yakurikirana urubanza.”

Uyu munyamategeko yasabye ko mu gihe bitakunda, Kabuga yahabwa uburenganzira bwo gutura i La Haye ariko atari muri gereza.

Yakomeje avuga ko “Adafite ubushobozi bwo gucika ubutabera”, akabishingira ku mpapuro zerekana imiterere y’ubuzima bwa Kabuga yatanze, n’ubwo amakuru arimo yagizwe ibanga nk’uko bigenwa n’amategeko.

Iki cyifuzo cy’uruhande rwa Kabuga cyatewe utwatsi n’Ubushinjacyaha, bwavuze ko kugena ihagarikwa ry’urubanza, yaba mu gihe gito cyangwa burundu, byaba bikozwe hakiri kare cyane kandi nta mpamvu zifatika zishyigikira icyo cyemezo.

Ku kijyanye no kuba Kabuga yaburana ari hanze kugira ngo akomeze kwitabwaho n’abaganga mu buryo bwuzuye, Ubushinjacyaha bwavuze ko icyo cyemezo kidakwiye kuko “Kabuga ari umuntu wihishe ubutabera imyaka irenga 20” ku buryo nta cyizere cy’uko atakongera kubikora aramutse asohotse muri gereza.

Bavuze kandi ko Kabuga adashobora kujya hanze ya gereza kuko Leta y’u Buholandi yamaze gutangaza ko “Idategetswe kuzafasha Kabuga gutura ku butaka bwayo” kandi ko adafite inkomoko muri iki gihugu.

Izi mpamvu zatanzwe n’uruhande rw’Ubushinjacyaha ni zo zashingiweho n’urukiko mu gufata umwanzuro wo gukomeza gufunga Kabuga.

Kuva ku itariki ya 9 Ukuboza 2020, Kabuga akorerwa raporo igaragaza uko ubuzima bwe buhagaze inshuro ebyiri mu kwezi, mu rwego rwo gusuzuma niba afite ubushobozi bwo kuzakurikirana urubanza rwe.

Ku wa 15 Mata 2021, uyu mugabo w’imyaka 85, yashyiriweho umuganga wihariye wamusuzumye mu buryo bwimbitse, akazatanga raporo igaragaza uko ubuzima bwe buhagaze ku itariki ya 21 Kamena 2021.

Kabuga witabye urukiko bwa mbere mu Ugushyingo umwaka ushize, ategereje umwanzuro w’urubanza uzemeza niba yoherezwa kuburanishwa n’Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT, ruri Arusha muri Tanzania.

Uyu musaza aregwa ibyaha bya Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n’itsembatsemba n’itoteza nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe mu rwego rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda, mu 1994.

Kabuga wari umwe mu bakize mu Rwanda mbere ya Jenoside, afatwa nk’umwe mu baterankunga bakomeye ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse akaba yari umuntu wa hafi wa Perezida Habyarimana Juvénal, ndetse n’umwe mu bari bakomeye mu itsinda ryagize uruhare mu itegurwa rya Jenoside rizwi nk’Akazu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNahitamo gupfa aho gutanga ubutegetsi- amagambo yakuruye impaka nyinshi
Next articleUwari uhagarariye Ubwongereza mu Rwanda yasezeye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here