Home Uncategorized Icyifuzo cya Tom Byabagamba cyo gufungirwa Mageragere cyanzwe

Icyifuzo cya Tom Byabagamba cyo gufungirwa Mageragere cyanzwe

0

Tom Byabagamba wahoze akuriye umutwe w’abasirikare barinda Perezida Kagame yari yatanze inzitizi mu rukiko arusaba kuvanwa muri gereza ya Gisirikare afungiwemo agafungirwa muri gereza nkuru ya Kigali ifungirwamo abasivile kuko atakiburanishwa n’inkiko za gisirikare.

Mu cyumweru gishize nibwo Tom Byabagamba n’abamwunganira bazamuye inzitizi mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge bavuga ko urukiko rubaburanisha ku bujura bwa telefoni rutabifitiye ububasha banavuga ko Umushinjacyaha Nshimiyimana Michel ubashinja nta bubasha abifitiye kuko atabarizwa mu ifasi baburaniramo

Byabagamba avuga ko kuba afungiwe muri gereza ya Gisirikare yagakwiye no kuburanira mu nkiko za gisirikare cyangwa akajyanwa muri gereza z’abasivili akanambara umwenda w’iroza agakuramo imyenda y’icyatsi y’ambarwa n’abafungiwe muri gerea za gisirikare.

Ibi abishingira ku kuba urubanza rwabanjirije uru rw’ubujura rumukuraho impeta za gisirikare rutari rwakabaye itegeko ubwo yatangiraga kuburana uru rw’ubujura.

Gusa ubushinjacyaha bwo buvuga ko Tom Byabagamba ubwo yibaga telefoni yari atakiri umusirikare kuko yari yarirukanwemo, ubushinjacyaha kandi buvuga ko gushinja Tom Byabagamba batari mu fasi aburaniramo babiherewe ububasha n’umushinjacyaha mukuru.

Umucamanaza mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge yanzuye ko Byabagamba yakurikiranweho icyaha cy’ubujura atakiri umusirikare kuko yari yaranyazwe impeta zose za gisirikare n’urukiko rwa gisirikare ko urubanza rwari rwarabaye itegeko bityo ko urukiko rwibanze rwamuburanishije rwari ubifitiye ububasha.

Ku yindi ngingo y’iburabubasha bw’umushinjacyaha, umucamanza yanzuye ko Umushinjacyaha yari yarahawe uburenganzira bwo gushinja Byabagamba na mbere yuko yimurirwa i fasi kandi ko ariwe wamubajije mbere y’iburanisha.

Nyuma yuko inzitizi za Tom Byabagamba zose ziteshejwe agaciro umucamanza yanzuye ko urubunza mu bujurire ruzakomeza kuwa 28 Mata saa tatu za mugitondo.

 Tom Byabagamba yakatiwe n’urukiko rwibanze rwa Kicukiro gufungwa imyaka itatu nyuma yo guhamwa icyaha cyo kwita telefoni ngendanwa na sharijeri yayo. Iyi myaka yiyongera ku yindi myaka 15 no kwamburwa impeta za gisirikare ibihano yakatiwe n’urukiko rwa gisirikare.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDoze imwe y’urukingo rwa Covid-19 irinda ku kigero cya 65%
Next articleUmunyarwandakazi Jennifer Byukusenge ufungiwe muri Uganda arashinjwa gushaka kwica Jenerali
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here