Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane nibwo hamenyekanye inkuru y’iyegura rya Iyamuremye Augustin ku mwanay wa perezida wa Sena andetse anegura no ku busenateri kuko ushobora kwegura ku buyobozi bwa Sena ugakomeza kuba umusenateri usanzwe.
Iyamuremye Augustin yatangarije abari bamwungirije ko yeguye ku mpamvu z’uburwayi bityo ko akeneye umwanya uhagije wo kwivuza kandi akivuza mu buryo butabangamiye inshingano asanzwemo.
Itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 niryo riteganya uko umusenateri ava mu mirimo n’uko asimburwa. Itegeko ngenga N°007/2018.OL ryo ku wa 08/09/2018 rigenga imikorere ya Sena naryo rigenga uko perezida wa sena weguye asimburwa.
Ingingo ya 81 y’itegeko nshinga igaragaza ibintu bine bishobora gukura umusenateri mu mirimo aribyo Kwegura; urupfu; kuvanwa mu murimo n’icyemezo cy’urukiko; cyangwa agize impamvu imubuza burundu kurangiza inshingano ze.
Ingingo ya 82 y’itegeko nshinga ikomeza ivuga uburyo umusenateri uvuye mu mirimo asimbuzwa, umusenateri asimburwa hakurikijwe uko yinjiye muri sena.
Iyamuremye Augustin yageze muri Sena mu mwaka wi 2019 ari mu basenateri umunani bashyizweho na perezida Kagame. Iyi ngingo rero iteganya ko n’ubundi azasimburwa n’uzagenwa na perezida Kagame.
Ingingo igira iti: “Mu gihe Umusenateri watowe avuye mu mirimo ku mpamvu iyo ariyo yose mu zivugwa mu ngingo ya 82 y’iri Tegeko Nshinga, asimburwa hakurikijwe ibiteganywa n’Itegeko Ngenga rigenga amatora. Iyo ari Umusenateri washyizweho, urwego rwamushyizeho ni na rwo rugena umusimbura. Umusenateri mushya utowe cyangwa ushyizweho arangiza igice cya manda gisigaye cy’uwo yasimbuye. Ashobora kongera gushyirwaho cyangwa gutorerwa indi manda.”
Ku bijyanye n’umwanya w’ubuyobozi bwa Sena Iyamuremye Augustin yari asanzweho araba asimbuwe by’agateganyo na Nyirasafari Esperance wari umwungirijwe ushinzwe ibijyanye n’amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma nk’uko biteganywa n’itegeko Ngenga N°007/2018.OL ryo ku wa 08/09/2018 rigenga imikorere ya Sena.
ingingo ya 85 y’iri tegeko iira iti : ”
Iyo Perezida wa Sena avuye muri uwo mwanya burundu cyangwa agiye gusimbura by’agateganyo Perezida wa Repubulika, Visi
Perezida ushinzwe ibijyanye n’amategeko, kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma ni we ukomeza imirimo ye mu gihe
hagitegerejwe amatora ya Perezida wa Sena mushya cyangwa ko uwari usanzwe muri uwo mwanya agaruka ku mirimo ye.”
Iri tegeko ntirivuga igihe usimbuye perezida wa Sena by’agateganyo amara kuri uyu mwanya kugirango habe amatora yo gusimbuza perezida wa Sena weguye burundu.